Yagasuye ku wa Kane, tariki ya 10 Gashyantare 2022, aho yeretswe ibyanya nyaburanga birimo Pariki y’Igihugu ya Nyungwe, ubuhinzi bw’icyayi ku Kitabi n’ibindi.

Nyuma yo kuhasura yavuze ko biteguye gufatanya n’ubuyobozi bw’Akarere ka Nyamagabe mu kuzamura iterambere n’imibereho myiza y’abaturage bishingiye ku kwimakaza umuco wo kugira igenamigambi n’ingengo.

Ati “Natumiwe n’umuyobozi w’Akarere kuza kubasura kandi ni ikintu cyiza kizarema imikoranire myiza hagati yacu na bo bigendeye ku biganiro twagiranye. Muri rusange ubukerarugendo ni ikintu kinini kigomba gushyirwamo ishoramari kugira ngo kibyazwe umusaruro kandi twizeye ko hamwe no gukora igenamigambi n’ingengo y’imari bizagerwaho.”

Umuyobozi w’Akarere ka Nyamagabe, Niyomwungeri Hildebrand, yavuze ko kuba bafitanye umubano n’imigenderanire hagati ya bo na Ambasade ya Israel, bizabafasha kugera kuri byinshi.

Ati “Mu karere kacu dufite intego zo guhindura ubuzima no kuzamura abaturage bacu, urwo rugendo rero rusaba ko tugira abafatanyabikorwa, twiyemeje kuzahamagara abafatanyabikorwa batandukanye. Ambasaderi wa Israel ni umwe muri abo bafatanyabikorwa twahamagaye kandi na we abaye mu ba mbere batugannye.”

Yakomeje avuga ko baganiriye byinshi kandi bemeranyije ko hagiye gukurikiraho kubishyira mu bikorwa.

Bamwe mu baturage bo mu Karere ka Nyamagabe bavuze ko bashimira Leta y’u Rwanda ikomeza kubegereza abafatanyabikorwa mu iterambere n’imibereho myiza.

Mugabo Erneste ati “Nyamagabe yo hambere ari yo yitwaga Gikongoro hahoraga inzara ariko ubu ntikibaho kubera ubuyobozi bwiza butuzanira abafatanyabikorwa bakadufasha kuyirwanya.”

Ambasaderi Dr Ron Adam yasuye n’ibindi bice birimo Ecole des Sciences de Nyamagabe aho yifatanyije n’abanyeshuri gutera ibiti by’imbuto ziribwa ndetse asura n’Urwibutso rwa Jenoside rwa Murambi.

Ambasaderi wa Israel mu Rwanda, Dr Ron Adam aganira na Meya wa Nyamagabe, Niyomwungeri Hildebrand

Ambasaderi Dr Ron Adam yeretswe ibyiza nyaburanga bitatse Akarere ka Nyamagabe

Ambasaderi wa Israel mu Rwanda, Dr Ron Adam, afata ifoto y'ibyiza nyaburanga by'i Nyamagabe

Ambasaderi Dr Ron Adam yafashe umwanya uhagije wo gusura Nyamagabe

Ambasaderi wa Israel mu Rwanda Dr Ron Adam atera igiti ku ishuri ryo mu Karere ka Nyamagabe

Ambasaderi wa Israel mu Rwanda, Dr Ron Adam, yasuye Akarere ka Nyamagabe avuga ko biteguye kugirana nako imikoranire myiza mu bikorwa by’iterambere rishingiye ku bukerarugendo

Ambasaderi Dr Ron Adam yasuye ibce bitandukanye by'Akarere ka Nyamagabe

Bimwe mu byiza nyaburanga bitatse Akarere ka Nyamagabe birimo imisozi iteye neza

Nyuma yo kuhasura yavuze ko biteguye gufatanya n’ubuyobozi bw’Akarere ka Nyamagabe mu kuzamura iterambere n’imibereho myiza y’abaturage bishingiye ku kwimakaza umuco wo kugira igenamigambi n’ingengo y’imari izwi

Yagaragarijwe uko mu nkengero za Nyungwe hari ibikorwa bigamije kuyimenyekanisha kurushaho

Yeretswe ibyiza nyaburanga by'i Nyamagabe yiyemeza ubufatanye mu kubibyaza inyungu

Ambasade ya Israel yijeje Akarere ka Nyamagabe ubufatanye mu bukerarugendo

Abanyeshuri bo mu Ishuri ry'Ubumenyi rya Nyamagabe na bo bateye igiti

Ambasaderi wa Israel mu Rwanda, Dr Ron Adam n'abandi bayobozi basuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Murambi

Ambasaderi wa Israel mu Rwanda, Dr Ron Adam yasuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Murambi

Ambasaderi Dr Ron Adam mu ifoto y'urwibutso n'abayobozi mu Karere ka Nyamagabe

[email protected]