{Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere (RDB) cyatangaje ko mu myaka icumi ishize, abasura u Rwanda bamaze kwikuba inshuro 40 ku mwaka.}

Maurice Twahirwa ushinzwe Itumanaho mu Kigo cy’Igihugu cy’Iterambere (RDB) yabwiye ikinyamakuru Le Point ko ubukerarugendo bwatangiye gutera imbere cyane mu 2012. Imibare yo muri RDB igaragaza ko ubukerarugendo bwatangiye gukurura abarenga miliyoni buri mwaka, inshuro 40 z’abasuraga u Rwanda mu 2004.

Ubukerarugendo bwinjije miliyoni zisaga 281 z’amadolari mu 2012, mu 2013 bwinjiza miliyoni 293 z’amadolari.

N'ubu, ubukerarugendo buracyagaragara nk’igice gifatiye runini ubukungu bw’igihugu mu kwinjiza amadevize, kandi hari icyizere ko buzakomeza bitewe n’amavugurura mu bukerarugendo bw’u Rwanda n’ishyirwaho rya Viza imwe kuri ba mukerarugendo basura u Rwanda, Kenya na Uganda.

Benshi basura u Rwanda baza bashaka ingagi zo mu birunga, gutembera muri pariki y’Akagera no kureba ibindi byiza nyaburanga by’igihugu.

Ingagi ziza ku isonga mu gukurura ba mukerarugendo
Ingagi ziza ku isonga mu gukurura ba mukerarugendo
Uganda,u Rwanda na Kenya byashyizeho ikoreshwa rya Viza imwe kuri ba mukerarugendo
Uganda,u Rwanda na Kenya byashyizeho ikoreshwa rya Viza imwe kuri ba mukerarugendo