00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umwaka wa 2025 uzarangira sosiyete Ibere rya Bigogwe yujuje inzu ndangamurage

Yanditswe na Jean de Dieu Tuyizere, Nshimiyimana Eric
Kuya 6 May 2025 saa 06:42
Yasuwe :

Umuyobozi wa sosiyete Ibere rya Bigogwe iteza imbere ubukerarugendo bushingiye ku nka, Ngabo Karegeya, yamuritse igishushanyo mbonera cy’inzu ndangamurage y’amateka ashingiye ku bworozi bw’inka.

Iki gishushanyo yamuritse ku wa 5 Gicurasi 2025, cyatunganyijwe na BN Designs kigaragaramo inzu igezweho ifite ibice bitandukanye birimo inzu ndangamurage, iguriro ry’amata, igicaniro ndetse n’aho imodoka za ba mukerarugendo zizajya zihagarara.

Bigaragara ko iyi nzu izubakishwa amabuye yo mu gace ko mu birunga. Ibishushanyo bizajyaho biriho inka ndetse n’ikirango cya sosiyete Ibere rya Bigogwe kiri mu mabara y’icyatsi nk’ikimenyetso cy’ubwatsi butoshye buri mu rwuri rwa Bigogwe.

Mu kiganiro na IGIHE, “Umushumba w’Umusirimu” Ngabo yasobanuye ko yamuritse iki gishushanyo nyuma yo kuganira n’abantu batandukanye, bakamugaragariza ko kugera nzozi zo kubaka iyi nzu bishoboka.

Hamwe n’ibindi bijyanye n’iyi nzu ndetse n’imishinga ya sosiyete Ibere rya Bigogwe ikorera mu majyaruguru y’uburengerazuba bw’u Rwanda, Ngabo yabivuye imuzi muri iki kiganiro.

IGIHE: Wavuze ko waganiriye n’abantu batandukanye, bakubwira ko bishoboka kandi imishinga nk’iyi isaba ubushobozi bw’amafaranga menshi. Amafaranga yo kubaka iyi nzu yamaze kuboneka? Angana iki?

Ngabo: Turacyarimo gukora ibishushanyo by’imbere ku buryo uyu munsi ntahita menya igiteranyo cy’amafaranga yose bizantwara.

Imirimo yo kubaka iyi ngoro izatangira mu kuhe kwezi?

Imirimo izatangira muri uku kwezi tugiye kujyamo kwa Kamena, imvura isa n’aho igabanutse.

Biteganyijwe ko izuzura ryari?

Biteganyijwe ko igomba kuzura mu gihe cy’amezi atandatu, ku buryo umwaka wa 2025 uzarangira tuyujuje.

Ngabo yasobanuye ko iyi nzu izatangira kubakwa muri Kamena 2025 kandi ko izuzura muri uyu mwaka

Ese iyi nzu ndangamurage izubakwa mu rwuri rwo mu Bigogwe cyangwa ni ahandi hantu?

Izubakwa mu Bigogwe ku gice cyo gutura, aho kuba mu nzuri. Twahisemo kuyegereza umuhanda nyabagendwa kugira ngo abantu mbere yo gusura, babanze gusobanurirwa byinshi ku nka.

Bazajya babanza basobanurirwe ibyo bagiye gusura, uwo utembereza abone inyambo mu rwuri ariko yabanje kuzisobanurirwa.

Kandi abantu bazajya basobanurira amateka abahasuye ni abaturage bazaba baturanye n’iyo nzu ndangamurage y’inka, dore ko ari naho dusanzwe twakirira abatugana.

Ni ibiki bizaba biri muri iyi nzu ndangamurage? Milk Bar izaba irimo amata gusa?

Iyi nzu ndangamurage izaba irimo amateka ajyanye n’umurage w’inka n’abantu, uko bari babanye mu buryo butari ubw’ubucuruzi, uko bakundaga inka, ibyo bakoraga mu nka.

Mu muco wa hano mu Bigogwe iyo umuntu yabaga yakwishimiye, yakugabiraga inka, yewe no mu muco nyarwanda inka zatangwaga nk’inkwano, abashwanye bakeneye kwiyunga, umuntu yicaga icyiru cy’inka.

Tuzibanda ku gushyiramo inkuru nk’izo zigaruka ku kamaro k’inka n’indi mirimo yakorerwaga mu ngo zabo, n’ibizikomokaho nko gucunda, kuyatereka, uruhimbi…kuko bitakorerwaga mu nka, bizaba biri muri iyi nzu.

Iyi Milk Bar nta kintu kidasanzwe ku bazaba bakora muri serivisi zayo, uretse ko izaba yegeranye n’inzu izacururizwamo ikawa (Coffee Shop). Imbere ho hazaba harimo ibijyanye n’inka n’amata gusa.

Ni inzu ndangamurage izaba ifite n'igice cyahariwe amata

Ugereranyije, ku mwaka sosiyete Ibere rya Bigogwe yakira abakiriya bangahe?

Imibare igenda ihinduka ku buryo bugaragara, nk’aho muri 2020 nakiriye abantu 20, umwaka ukurikiyeho wa 2021 bariyongera bagera hagati ya 50-60, umwaka wa 2023 ni bwo twatangiye kwakira abantu benshi kuko hajemo n’ibigo by’amashuri imibare igera hagati ya 400–500. Tubona ko n’uyu mwaka bashobora kuzageramo.

Mwiteze iterambere ryo ku rugero rungana iki nyuma yo kubaka Museum & Milk Bar?

Twiteze ko Bigogwe izahita ihinduka agace k’ubukerarugendo buhamye, ku buryo na wundi utifuza gusimbuka urukiramende, ashobora kuba akunda kumva inkuru z’amateka, azajya aza asure, asobanurirwe amateka.

Twiteze kandi kuzamura umubare w’abazahabwa imirimo na kompanyi yacu, kuko n’abageze mu zabukuru batazasigara, kuko ari bo bazajya bavuga amateka, abazayobora abantu mu rugendo rw’ubukerarugendo, ababyeyi bacunda amata n’ababoha, abashobora kuvuza imyirongi n’abandi batandukanye.

Tuzahanga imirimo myinshi igera kuri 30, kandi tuzakomeza kubungabunga umurage wacu werekeye ku nka n’abantu kuko byose bizaba birimo.

Hari amasezerano mwagiranye n’Akarere ka Rubavu yo kubyaza umusaruro ibere rya Bigogwe. Yaradindiye?

Ntabwo navuga ngo yaradindiye, kuko nyuma yo kuyasinya abantu baza kuzamuka urutare rwa Bigogwe gusa baracyari bake. Ntabwo twashyizeho imigozi yo kurira urutare.

Ku Ibere rya Bigogwe hahoze inzira imwe yakoreshwaga n’abasirikare, ariko ubu twongereyemo izindi, ku buryo ubu ngubu ushobora kwakira amatsinda ane atandukanye aje kuzamuka imisozi, agakoresha inzira zitandukanye icya rimwe.

Mu muco w’Abanyarwanda, ntibakunda kurira urutare, tubona abenshi baza baje gusura inka kuko ni zo zibakurura.

Abazungu ni bo benshi twakira baje kuzamuka Ibere rya Bigogwe, ni na bo badufashije gukora izo nzira zindi.

Ibere rya Bigogwe (inyuma) ni ryo iyi sosiyete ikomoraho iri zina

Hari inzitizi ubona zituma ubukerarugendo bwo mu Bigogwe budatera imbere?

Turacyafite inzitizi z’ubushobozi ku buryo imishinga dufite tutayikorera rimwe, wenda umuntu akaba yakubaka amacumbi, iyi nzu ndangamurage tukayubaka uko dushaka. Ababonye igishushanyo mbonera cyayo babonye ari nto, ibi byose biba byajyanye n’ubushobozi buhari.

Ntituragera ku rwego twifuza. Bikomeza kutugira abo mu rugo gusa kandi dukeneye kujya ku ruhando mpuzamahanga, ngo tubone Ibere rya Bigogwe rimurikwa mu makipe yamamaza Visit Rwanda. Turacyafite urugendo rurerure.

Dukeneye ingendo shuri hanze y’u Rwanda, tukajya gusura abafite imishinga nk’iyacu kugira ngo tubigireho, natwe tubashe kwaguka mu bumenyi.

Ubuyobozi bw’igihugu ndabusaba gukomeza kudushyigikira mu byo dukora no kudutera inkunga aho bishoboka, baduha amahirwe yo kuduhuza n’abifuza gushora imari mu bukerarugendo, niba hari n’uburyo batubonera aho tujya kubyihuguramo byadufasha cyane.

Ndashimira kandi Leta y’u Rwanda na Perezida uruyoboye, kuko aho ngeze uyu munsi yaramfashije, yampaye ubutaka bw’inzuri nkoreramo uyu munsi, baduhaye umutekano usesuye, baduha umuhanda utuma imodoka zose z’abasura zibasha kugera mu nka nta nkomyi.

Imbere kuri iyi nzu ni uko hazaba hameze
Ahazajya hagurirwa ikawa ni uko hazaba hameze
Kuri iyi nzu hazaba hariho igicaniro, kizajya kimara imbeho ba mukerarugendo
Ngabo Karegeya amaze imyaka hafi itanu atangije ubukerarugendo bushingiye ku nka mu Bigogwe

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .