Igikorwa cyo kumurika CAMON 20 cyabereye kuri Radisson Blu Hotel & Convention Centre mu Mujyi wa Kigali, mu kwereka abakiliya ba TECNO by’umwihariko abo mu Rwanda no mu karere telefone nshya zageze ku isoko.

Nk’uko Claver Rukundo, Umukozi muri TECNO yabihamije ubwo yagezaga ku bitabiriye iki gikorwa ibishya byayo, yabanje kugaragaza uruhu rwayo rutaraboneka ku zindi.

Yagize ati "Twakoze izifite umubiri w’ikirahure, iza pulasitiki ariko iyi telefobi izanye udushya twinshi ndetse tutari muri iki gihugu. Icya mbere ifite umubiri woroshye kuko ikoze mu mwenda kandi udapfuka, byorohereza nyirayo kuyifata. Ibi byayihesheje igihembo cya MUSE Design Award 2023."

Usibye kugira uru ruhu, Rukundo yavuze ko uruganda rwa TECNO rwafashe iya mbere rwongera uburyohe muri Camera zayo benshi bayikundira, iyiha ubushobozi bwa "Megapixel" bwikubye inshuro 53% ubw’izindi zisanzwe.

Ati "Akarusho ka telefoni ya CAMON 20 ni amashusho (Camera) ifata yaba nijoro cyangwa ku manywa akagaragara neza. Ibyo byiyongereyeho kuba yifitemo akataraboneka ko gufotorera imbere ndetse n'inyuma icyarimwe (Double View)."

"Ni Camera ifite 108 MP mu gihe twari dufite 50 MP. Ibi bituma uyikoresha ashobora gufotora utuntu duto cyane ndetse no kubasha gutoranya ikintu kimwe muri byinshi. Ikindi cyiza kuri yo ni uko yacyemuye ikibazo cyo gufata amashusho abyina, bikunze kugaragara igihe umuntu afata ibintu byihuta cyane."

Yongeyeho ko ari telefoni buri wese azishimira kuko igihe mu Rwanda hazaba haje ikoranabuhanga rya 5G, abazaba bayifite bazayikoresha nta kibazo kuko ibifitiye ubushobozi.

Nyuma yo kugaragaza ibyiza by’iyi telefone, umunyamuziki, Bruce Melody yakoreye mu nganzo abitabiriye iki gikorwa mu ndirimbo ze zirimo Katerina, Complete me na Turaberanye.

Nyuma yagaragaje ibyiyumviro bye kuba yongeye gukomeza kuba umufatanyabikorwa w’iki kigo mu kumenyekanisha ibikorwa byacyo umunsi ku munsi.

Yagize ati "Uyu munsi ndi Brand Ambassador wa TECNO zose. Ni telefone buri musirimu wese yatunga, ikamushobokera. TECNO yahisemo gukorana nanjye, ndayemerera. Impamvu nayemereye ni uko nanjye mbikwiriye. Tuzakomeza gukorana no mu bindi bikorwa byanjye byose. Birashoboka ko izanjya igaragara mu mashusho y’indirimbo zanjye no mu bindi bikorwa nkora."

Tecno CAMON 20 ifite ububiko bugera kuri 512 GB, ndetse na RAM ingana na 8GB n’ikoranabuhanga ryemerera nyirayo kongeraho izindi 8GB igihe abyifuza. Ishobora kandi kubika umuriro umunsi wose mu gihe yuzurira isaha imwe gusa kubera batiri yayo ya 5000 mAh.

Izi telefoni nshya ziri mu bwoko butatu aribwo CAMON 20 igura 232,900 Frw, CAMON 20 Pro igura 263,900 Frw na CAMON 20 5G Premier igura 469,000 Frw.

Ubusanzwe TECNO igira ibyiciro bitandukanye bya telefone bitewe n’amikoro y’umuntu, aho icyiciro cya mbere kigizwe n’izitwa Phantom X, hagakurikiraho ikirimo izitwa Camon, hakaza Spark, n’ikindi cyitwa Pop.

Kuri ubu TECNO ifitanye amasezerano y’imikoranire n’Ikigo cy’Itumanaho cya MTN aho uzajya agura Tecno CAMON 20 iyo ariyo yose azajya ahabwa internet ingana na 15GB z’ubuntu, zimara ukwezi.

Tecno imaze kuba ubukombe mu gukora amatelefone ari ku rwego rwo hejuru.
Tecno imaze kuba ubukombe mu gukora amatelefone ari ku rwego rwo hejuru.
Abakozi ba Tecno bari babukereye kugira ngo bagaragaze ibyiza bya telefone nshya.
Abakozi ba Tecno bari babukereye kugira ngo bagaragaze ibyiza bya telefone nshya.
Uhagarariye amasoko muri Tecno mu Rwanda, Alex Liu, yashimye intambwe abakiliya bayo bamaze kugeraho mu kubagana.
Uhagarariye amasoko muri Tecno mu Rwanda, Alex Liu, yashimye intambwe abakiliya bayo bamaze kugeraho mu kubagana.
Umukozi wa Tecno, Rukundo Claver, yashimangiye ibyiza bya CAMON 20.
Umukozi wa Tecno, Rukundo Claver, yashimangiye ibyiza bya CAMON 20.
Abasubije neza ibibazo muri iki gikorwa bahawe ibihembo
Abasubije neza ibibazo muri iki gikorwa bahawe ibihembo
Abayobozi ba Tecno mu Rwanda bari babukereye
Abayobozi ba Tecno mu Rwanda bari babukereye
Ambasaderi w'u Bushinwa mu Rwanda, Wang Xuekun, na we yitabiriye umuhango wo kumurika CAMON 20.
Ambasaderi w'u Bushinwa mu Rwanda, Wang Xuekun, na we yitabiriye umuhango wo kumurika CAMON 20.
Abitabiriye uyu muhango baganiriye kuri telefone nshya.
Abitabiriye uyu muhango baganiriye kuri telefone nshya.
Bruce Melody yakomeje kuba Brand Ambassador wa Tecno Mobile.
Bruce Melody yakomeje kuba Brand Ambassador wa Tecno Mobile.
Umuyobozi ushinzwe ibikorwa muri Radisson Blu, Ankul Tripati
Umuyobozi ushinzwe ibikorwa muri Radisson Blu, Ankul Tripati