Ubushakashatsi ngarukamwaka bukorwa kuri gahunda zitandukanye bugaragaza ‘Ishusho y’uko abaturage babona imiyoborere n’imitangire ya serivise’, zirimo imibereho myiza, iterambere, ubuzima n’izindi.

Ubwo RGB yamurikiraga abayobozi bo mu Ntara y’Amajyepfo ibikubiye muri ubwo bushakashatsi bwakozwe mu 2017, yababwiye ko bushingiye ku bitekerezo byatanzwe n’abaturage ndetse no ku mihigo y’uturere.

Umuyobozi Mukuru muri RGB ushinzwe ubushakashatsi, Felicien Usengumukiza, yavuze ko Intara y’Amajyepfo iza mu za nyuma mu gutanga serivise nziza ku baturage, by’umwihariko mu bijyanye na serivise z’ubuhinzi n’ubworozi kandi ari zo shingiro ry’imibereho y’abanyarwanda benshi.

Yagize ati “Nk’uko mwabibonye Intara y’Amajyepfo iri mu ntara ziri inyuma mu byerekeranye n’uko abaturage babona imitangire ya serivise n’imiyoborere, ari nabyo dushaka ko hafatwa ingamba zigamije kubivugurura. Mu bukungu, ubuhinzi n’ubworozi nibyo biza hasi cyane; isuku n’isukura mu mibereho myiza nabyo biri hasi cyane, hagakurikiraho no kudaha abaturage ijambo mu bibakorerwa.”

Uturere twanenzwe ni Nyamagabe, Gisagara, Ruhango, Nyaruguru na Huye turi mu myanya ya nyuma mu kwegera abaturage no kubaha serivise inoze.

Akarere kaza ku mwanya wa nyuma mu gihugu hose ni Kicukiro ifite amanota 64.4% ikabanzirizwa na Nyamagabe ifite 64.6% naho ku mwanya wa mbere hari akarere ka Burera n’amanota 78.0%.

Muri rusange uturere turindwi tuza mu myanya ya mbere mu kunoza serivise, ni Burera, Ngoma, Gatsibo, Gakenke, Kirehe Rwamagana na Gicumbi.

Naho uturere dutanu tuza mu myanya ya nyuma ni Kicukiro iherekeje utundi, ikabanzirizwa na Nyamagabe, hagakurikiraho Nyarugenge, Gisagara na Gasabo.

Mu miyoborere myiza no gutanga serivise nziza, Amajyaruguru aza ku mwanya wa mbere n’amanota 75.1% igakurikirwa n’u Burasirazuba bufite 73.7% ; Uburengezaba (69.9%); Amajyepfo (69.1%) hagaheruka Umujyi wa Kigali ufite 65.7%.

Mu bitekerezo byatanzwe n’abayobozi bo mu Ntara y’Amajyepfo, bagaragaje ko ubwo bushakashatsi ari ingirakamaro kuko bubaha ishusho y’uko abaturage babona imiyoborere na Serivise bahabwa, bityo bakabona aho bakwiye gushyira ingufu mu kwegera abaturage no kubafasha gutera imbere.

Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, Mureshyankwano Marie Rose, yavuze ko yemera ibyavuye mu bushakashatsi akaba ari umwanya wo kureba ahagiye gushyirwa ingufu.

Yagize ati “Ibyo ubushakashatsi bwagaragaje ni ukuri, ni indorerwamo yacu, batweretse uko duhagaze; ntabwo ari umwanya wo kuvuga ngo turisobanura ahubwo ni umwanya wo kujya gukosora ibitaragenze neza, cyane cyane turushaho kwegera abaturage no kubaha serivise nziza.”

Mu turere twose tw’Igihugu ubushakashatsi bugaragaza ko inzego z’umutekano zihagaze neza kuko mu gutanga serivise nziza Ingabo z’Igihugu ziza imbere n’amanota 99.1%, Polisi igakurikiraho na 98.1% naho DASSO ikagira 84.7%.

Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, Mureshyankwano Marie Rose
Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, Mureshyankwano Marie Rose
Umuyobozi Mukuru muri RGB ushinzwe ubushakashatsi, Usengumukiza Felicien
Umuyobozi Mukuru muri RGB ushinzwe ubushakashatsi, Usengumukiza Felicien
Bamwe mu bayobozi bo mu Ntara y'Amajyepfo bitabiriye imurikwa ry'ubushakashatsi bwa RGB
Bamwe mu bayobozi bo mu Ntara y'Amajyepfo bitabiriye imurikwa ry'ubushakashatsi bwa RGB
Umuyobozi w'Akarere ka Nyanza, Ntazinda Erasme, atanga igitekerezo ku cyateza imbere Intara y'Amajyepfo
Umuyobozi w'Akarere ka Nyanza, Ntazinda Erasme, atanga igitekerezo ku cyateza imbere Intara y'Amajyepfo

[email protected]