Raporo ngarukakwezi igaragaza uko umusaruro w’inganda uhagaze, izwi nka Index of Industrial Production (IIP), yasohowe ku wa 4 Ugushyingo 2026, igaragaza ko umusaruro w’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro wiyongereyeho 12%.
Muri icyo gihe, umusaruro w’inganda zitunganya ibicuruzwa wiyongereyeho 0,4%, mu gihe uw'amashanyarazi wazamutseho 15,5%.
Urwego rwo gutanga amazi no gutunganya imyanda na rwo rwagize ubwiyongere bw’umusaruro wa 11,5%, ugereranyije n’igihe nk’icyo mu mwaka wabanje.
Mu nganda zitunganya ibicuruzwa, izitunganya ibiribwa zagize ubwiyongere bw’umusaruro wa 1,7%, mu gihe izikora ibinyobwa n’ibikomoka ku itabi zageze ku bwiyongere bwa 4,8%.
Inganda zikora ibikoresho by’ibyuma, imashini n’ibindi bikoresho na zo zagize ubwiyongere bw’umusaruro wa 6,1%.
NISR yagaragaje kandi ko umusaruro w’inganda zitunganya ibikomoka ku mbaho, impapuro n’ibijyanye n’icapiro wiyongereyeho 3,3%, mu gihe uw’inganda zikora ibikomoka ku miti, imikoba na pulasitiki wazamutseho 3,4%.
Ubu bwiyongere bw’umusaruro w’inganda buje mu gihe uru rwego rukomeje kugira uruhare mu izamuka ry’ubukungu bw’u Rwanda.
Muri Kamena 2026, NISR yatangaje ko Umusaruro Mbumbe w’Igihugu (GDP) mu gihembwe cya mbere cya 2026 wageze kuri miliyari 6.346 Frw, uvuye kuri miliyari 5.276 Frw mu gihembwe cya mbere cya 2025.
Muri icyo gihe, ubukungu bw’u Rwanda bwazamutseho 10%, aho urwego rw’inganda rwagize uruhare rwa 24% mu Musaruro Mbumbe w’Igihugu, rukaba rwarazamutseho 13%.





Ibitekerezo 0