{Ikompanyi y’itumanaho ikorera muri Kenya, Safaricom, yatangaje ko igiye kugabanya ibiciro byo guhamagara ndetse no kwitaba hagati ya Kenya n’u Rwanda, bikaba byatangiye kubahirizwa kuva kuri uyu wa Gatatu tariki 1 Ukwakira 2014.}
Iki gikorwa kije nk’igisubizo cya bimwe mu byifuzo by’Ihuriro ry’Abakuru b’ibihugu bigize Umuryango w’Afurika y’Uburasirazuba (EAC) muri gahunda yo guhuza umurongo w’itumanaho yiswe ‘One Network’, iteganyijwe gutangira mu muri 2015.
Ubuyobozi bwa Safaricom buvuga ko abakiriya bayo bazajya basura u Rwanda bagabanyirijwe ibiciro kugera kuri 60%, aho bazajya bishyura amashilingi ya Kenya 10 ku munota mu gihe bari basanzwe bishyura 25.
Abakoresha Safaricom bahamagara imirongo yo Rwanda bari mu Rwanda bazajya bishyura amashilingi ya Kenya 10 mu gihe bari basanzwe bishyura asaga 17,50 ku munota.
Nk’uko bigaragara ku kinyamakuru CIO East Africa, abazajya bahamara mu Rwanda bari ku butaka bwa Kenya cyangwa se Abari mu Rwanda bahamagara muri Kenya na bo bazishyra amashilingi 10 ku munota.
Bob Collymore, Umuyobozi Mukuru wa Safaricom yagize ati “Ibi ni bimwe mu bitego dutsinze nyuma yo kwishyira hamwe nk’abakora Itumanaho mu bihugu byombi ndetse na guverinoma zabyo. Turizera neza ko hamwe no kugira ibiciro bidakanganye hagati y’abaturanyi, turimo kugira uruhare rukomeye mu bucuruzi ndetse tunorohereza abaturage kwisanga muri EAC”.
Collymore akomeza avuga ko iri gabanwa ry’ibiciro byo guhamagara no kwitaba bigamije guha abaturage uburyo bwo kuryoherwa n’ikoranabuhanga, ndetse no guteza imbere Akarere ka Afurika y’Iburasirazuba ngo gahinduke inkingi ikomeye mu by’ubukungu bwa Afurika.
Iyi mpinduka ije nyuma y’ibiganiro byinshi byahuje ba Minisitiri b’Ikoranabuhanga mu bihugu bya EAC, ari nabyo byafatiwemo icyemezo cyo gukuraho imisoro n’amahoro byari byarakajijwe n’u Rwanda ku bijyanye no kwitaba.
Ibiciro hagati y’u Rwanda na Kenya byaherukaga gusubirwamo mu Kwakira 2013, ubwo guverinoma z’ibihugu byombi zashyiragaho imisoro ku guhamagara mu mahanga, ba nyiri amakompanyi y’itumanaho bazamura ibiciro.

Ibitekerezo 0