Iri soko ryitezweho ko rizajya rifasha abakora ubucuruzi bwambukiranya imipaka kuba babona ibicuruzwa batiriwe bakora ingendo ndende.
Minisitiri Kanimba yeretswe igishushanyo mbonera cy’iri soko, anerekwa aho rizubakwa ku mupaka wa Rusumo uhuza u Rwanda na Tanzania.
Bamwe mu bacuruzi baciriritse baganiriye na Minisitiri Kanimba, bamugaragarije impungenge bafite z’uko iri soko rishobora kuzaba rito bitewe ni uko rizajya rihuririramo abatuye ibihugu byombi.
Abakoze iki gishushanyombonera babwiye Minisitiri ko bateganya ko byibuza muri buri cyumba kizajya gikorerwamo ubucuruzi butandukanye kigomba kujya gikoreramo abantu barenze umwe.
Minisitiri kanimba yijeje abanyakirehe ko bazungukira byinshi kuri iri soko, cyane ko no mu gihe cyo kugura imigabane ngo nibo bazabanza guhabwa amahirwe mbere y’abandi.

Umucuruzi ukorera muri aka karere, Musoni Leandre, yavuze ko ubusanzwe bagorwa no gukora ingendo ndende bajya gushaka ibicuruzwa bitandukanye hirya no hino.
Yagize ati”Biradushimishije cyane kuba tugiye kubona isoko hafi yacu , rikazadufasha kubona aho turangurira kandi hafi yacu tutarinze gukora ingendo ndende tujya za Kigali n’ahandi.“
Yusuf, umwe mu bacuruzi bo muri Tanzania, wari ku mupaka wa Rusumo, yabwiye IGIHE ko iri soko rizabafasha kugabanya amafaranga batakaza y’ingendo bajyana ibicuruzwa byabo i Kigali.
Yagize ati”Ubu ndabona ibintu bigiye kuba byiza kurushaho kuko ntawe uzongera kujyana ibicuruzwa bye i Kigali, ni ukujya tubigeza hano akaba ariho abakiriya bacu badusanga, urunva ko n’amafaranga y’ingendo azagabanuka.“
Minisitiri kanimba yanasuye inishimira ibindi bikorwa bitandukanye harimo uruganda rukorwamo umushongi ukorwamo amavuta yo kwisiga ruherereye mu murenge wa Gahara , koperative ihinga inanasi ikazohereza ku mugabane w’u Burayi ndetse n’uruganda rw’umuceri.






Ibitekerezo 0