Hari abagore bakora ubucuruzi bwambukiranya imipaka bafite abana, babasigaga ku mupaka abandi mu rugo ku bantu rimwe na rimwe bavuga ko baba batizeye.
Bamwe muri bo kuba bagiye kubakirwa aho bazajya babasiga bizabafasha gukora akazi kabo batuje.
Kankindi Marie Rose yagize ati “Abana akenshi tubasiga mu rugo ariko hari n’ababasigira abantu hano ku mupaka, bizaba byiza kurushaho kuko tuzajya tubasiga ahantu hizewe kandi heza.”
Nyirahabimana Christine ati “Twumvise ko batekereje ku bana bacu cyane uburyo ki tugenda tubahetse mu mugongo cyangwa se bikaba byanadutinza mu bucuruzi, badutegurira ahantu tuzajya tubasiga iri soko niryuzura; ni ikintu twishimiye cyane.”
Minisitiri w’Ubucuruzi, Inganda n’Ibikorwa by’Umuryango wa Afurika y’u Burasirazuba, François Kanimba, mu kiganiro na IGIHE ubwo yashyiraga ibuye ry'ifatizo ahatangiye kubakwa isoko mpuzamipaka, yavuze ko muri gahunda nshya y’aya masoko harimo no kubakamo irerero kuko bibangamira uburezi bw’umwana n’ubucuruzi.
Ati “Twaje kubona ko muri rusange abacuruzi bayariho (amasoko) ku gipimo cya 74% ni abadamu, wajyaga uza ugasanga umutegarugori ari kurwana n’umwana w’uruhinja mu kaboko kamwe n’umufuka w’amashu n’inyanya mu kandi kaboko ugasanga ni ibintu bitajyanye bikaba imbogamizi ku burezi bw’umwana ari no ku bucuruzi bw’uwo muntu.”
Yakomeje agira ati “Niyo mpamvu muri izi nzu z’ubucuruzi turi kubaka ku mipaka, ahantu hose turi gushyiramo irerero ry’abana kugira ngo niba ucuruza ufite n’umwana wawe uzajye umuzana wumvikane n’abacunga iryo rerero ubasigire umwana bamwiteho bamutunganye, ujye mu bucuruzi nurangiza ufate umwana wawe utahe.”
Biteganyijwe ko iri soko rizaba ryuzuye mu gihe cy’umwaka umwe. Irerero risagwamo abana b’ababyeyi bakora ubucuruzi bwambukiranya imipaka, riri no mu Karere ka Rubavu, aho ryakira abana bari hagati ya 25 na 30 ku munsi.
Ryakira abana guhera saa moya za mu gitondo, bagacyurwa saa kumi n’ebyiri z’umugoroba. Uwahasize umwana yishyura amafaranga 300 yagurwamo ifu y’igikoma cyangwa isabune.
Ibi byakozwe nyuma y’uko Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Nyirasafari Esperance, yasuye aka karere muri Mutarama 2017, akababazwa n’imibereho y’abana basigwaga ku mupaka n’ababyeyi babo bagiye gucuruza muri Congo.







Ibitekerezo 0