{Nyuma y'uko Ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuziranenge RBS gifatiye icyemezo cyo kuvana ku isoko iminzani ya cyera yakoreshwaga ku isoko ry'ubucuruzi kubera ko itari yujuje ubuzirangenge, igayisimbuzwa itakwiba abakiriya, hari bamwe mu bacuruzi bigomeka bagakoresha itacyemewe.}

RBS ivuga ko iminzani ya cyera yibaga abaguzi, abacuruzi bakabyungukiramo kubera ko bayikuraga ku murongo ngenerwa, bagaha umukiriya ibituzuye, umunzani barawishe mu byo bitaga “kuwunyonga”.

Mu kiganiro IGIHE yagiranye na bamwe mu bacuruzi batashatse ko amazina yabo atangazwa kubera impamvu zabo bwite, uyu yagize ati “ Ni byo koko turacyakoresha iminzani ya kera kuko ariyo iduhendukira. Imishya badusaba ntabwo buri wese ahita abona amafaranga yo kuwugura.”

Igiciro cy’umunzani umwe bavuga ko ari amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 60.

Ubwoko bw'umunzani wemewe
Ubwoko bw'umunzani wemewe

N’ubwo ariko bakoresha iyo minzani ishobora kwiba abakiriya, abacuruzi bacungana ku ijisho n’ubuyobozi.

Umucuruzi ati “Ntabwo tuyikoresha ku mugaragaro kuko twabihanirwa, niyo mpamvu duhitamo kuyibika mu cyumba, umukiriya yaza, tumaze gusesengura ko atari gatumwa, tukamupimira ibyo ashaka cyangwa ubundi tukamuhakanira.”

Karangwa Michel, uyu ni umwe mu bakoresha iminzani yemewe, agira ati “Kwiba abakiliya ni ikintu kibi cyane kuko ariwe mwami wacu. Bagenzi banjye bagifite iyo ngeso, ndabashishikariza kuyireka kuko baguwe gitumo n'abagenzuzi babihomberamo.”

Mukantwari Dativa, we avuga ko impamvu yaretse gukoresha imizani ya cyera ari uko yahaboneye isomo, agira ati “Nafashwe n'abagenzuzi banca amande, kuva ubwo ndayizinukwa, kuko nabonaga ninkomeza gukora gutyo nzahomba”.

Mukankusi Aurelie, umuguzi waganiriye na IGIHE avuga ko ibyo yigeze kwibwa n’iminzani RBS isaba ko ishira ku isoko, ati “ Hari ubwo naguze ibiro bitanu by'ibirayi, mpipimishije ku w'undi munzani nsanga bampaye ibiro bine n'inusu. Nabisubije aho naguriye barabyanga. Kuva ubwo sinongeye kugurira muri iryo duka”.

Kwizera Simeon, ushinzwe itangazamakuru muri RBS, mu kiganiro yagiranye na IGIHE, avuga ko hakomeje gukangurira abaguzi kwamagana ababagurisha ibituzuye no gutanga amakuru ku bagifite iyo ngeso yo kwiba abaguzi. Yibutsa n’ abacuruzi gucika kuri iyo ngeso.

Kwizera akomeza agira ati, “ RBS ikora igenzura mu maduka. Dukorana n'inzego z'ibanze, tugirana inama n'abaturage n'amashyirahamwe y'abaguzi kugira ngo baturangire abacuruzi bakora ibyo. Ni uburenganzira bw'umuguzi kubona ibyo ahaha hatabayeko uburiganya bwo kumuha ibituzuye”.

Nk’uko abitangaza, ubu hashyizweho nimero itishyurwa, 32 50, .umuntu yahamagaraho RBS atanga amakuru ku bafite iyo minzani yiba abakiriya.