Ibiciro iyi Hotel y’inyenyeri eshatu yashyize ahagaragara bikubiyemo ibyo kurya no kunywa ndetse n’iby’ibyumba byo kuraramo.
Umuyobozi wa ONOMO Emile Nizey, yabwiye IGIHE ko ubwasisi ku byumba byo kuraramo, buzatangirana na tariki 20 Ukuboza 2019 bikazarangirana na tariki 10 Mutarama 2019.
Icyumba cy’umuntu umwe cyashyizwe ku $ 65 mu gihe icya babiri cyashyizwe kuri $ 75 ijoro rimwe harimo n’ifunguro rya mu gitondo.
Ku munsi wa Noheli, Onomo izabategurira ifunguro ry’akataraboneka ,Christmas Brunch, guhera 10:00 kugera saa kumi, Ibyo kurya no kunywa, birimo ibyashyizwe ku 27,000 Frw, 30,000 Frw, 36,000 Frw no ku 42,000 Frw. Ariko abana bari munsi y’imyaka 12 y’amavuko bakazajya bishyura ½ cy’ibyo biciro.
Uko niko kandi bijyana no kwidagadura bumva umuziki w’umwimerere (Live Band) no koga muri Pisine.
Hotel ONOMO yafunguye imiryango mu Mujyi wa Kigali muri Gicurasi mu 2018. Ifite umwihariko wo kugira inyubako nziza zitatse mu buryo bujyanye n’umuco Nyarwanda.
Iherereye mu Karere ka Nyarugenge ugisohoka mu mujyi rwagati ahazwi nka Sopetrade, ikaba mu bilometero 10 uvuye ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Kigali i Kanombe.
Ni hotel ya sosiyete yitwa ONOMO Hotels. Iyi sosiyete ifite izindi hoteli hirya no hino mu mijyi ikomeye ya Afurika nka Dakar, Abidjan, Libreville, Bamako,Doula, Lome, Conakry, Cape Town, Johannesburg na Durban ubu ikaba imaze gufungura hotel Maputo ndetse initegura gufungura indi Dar Es Salaam vuba cyane hamwe na Kampala umwaka utaha wa 2020.











Ibitekerezo 0