{Hashize amezi agera kuri abiri ubuyobozi bw’Akarere ka Gasabo bwanzuye gufunga burundu Sitasiyo Kobil iherereye mu Kabuga aho bakunze kwita kwa “Ndengeye”, ibyo ngo bikaba byaratewe n'uko iyo Sitasiyo yubatse mu kibanza kimwe n'akabyiniro.}

Amakuru dukesha Nyiri Sitasiyo Kobil, adutangariza ko iyo Stasiyo ari yo yabanje gukora, inzu akabyiniro kahaje nyuma bakora nta kibazo. Intandaro y'icyo kibazo ni uko ako kabyiniro kigeze gushya ariko amakuru twashoboye kubona ni uko iyo mpanuka itaturutse kuri Sitasiyo ahubwo yakomotse ku muriro wo mu gikoni cy'akabari gafatanye n'ako kabyiniro.

Ku itariki 20 Nyakanga, Akarere ka gasabo kasuye ako kabyiriro, basanga ngo katagira aho bahagarika imodoka. Mu gushaka umuti w'icyo kibazo akarere kahisemo gufunga Stasiyo Kobil.

Amakuru atugeraho avuga ko ku bw’inyungu bwite za nyir’inzu akabyiriro gakoreramo, Kananura Léonard we yifuzaga ko akabyiniro kafungwa ariko Sitasiyo ikongera gukora.

Umuyobozi Mukuru wa Kobil mu Rwanda, Patrick Nguge yabwiye Ikinyamakuru IGIHE ko mu by’ukuri kugeza magingo aya ataramenyeshwa impamvu nyayo y'ifungwa rya Sitasiyo kandi igikorwa cye cyari gifitiye abatari bake akamaro, dore ko n’ibaruwa imufungira yamugezeho mu ma saha mbiri z’ijoro ikaza no ku izina ritari ryo.

Patrick Nguge yakomeje agira ati “Ku ruhande rwacu, nk’abacuruzi dukomeje guhomba ariko na serivisi twatanga na zo ziradindira bitewe n’uko abakiliya batuguriraga lisansi na mazutu hano bibasaba kujya kuyigura i Nyabugogo”.

Mu rwego rwo kubagezaho inkuru y’impamo ku ifungwa rya sitasiyo Kobil y’i Nyarutarama kuri uyu wa Gatatu tatiki ya 3 Ukwakira, mu kiganiro kirambuye kuri telefoni, Umuyobozi w’Akarere ka Gasabo, Ndizeye Willy yatangarije umunyamakuru wa IGIHE ko icyemezo cyo gufunga Sitasiyo Kobil cyafashwe mu rwego rwo kurinda umutekano w’abantu, kuko mu mwaka ushize iyo nyubako yigeze gufatwa n’inkongi y’umuriro ubwo byatangiriraga ku gikoni.”

Ku bw’akamaro ibyo bikorwa remezo bibiri (akabyiniriro na sitasiyo ya iisansi) bifitiye abaturage n’Akarere muri rusange, Ndizeye yagize ati ”Nta busumbane runaka bushingiye ku misoro bwakurikijwe mu guhagarika iyo sitasiyo nk’uko abantu benshi babitekereza, kuko igifite akamaro kurusha byose ni umutekano w’abanyarwanda.”

Yakomeje avuga ko ba nyir’ubwite batagomba kumva ko barenganye kuko amabwiriza agenga imyubakire y’amasitasiyo y’ibikomoka kuri Petilori, ateganya ko zigomba kubakwa kuri metero ziri hagati ya 200 na 300 uvuye ahokorerwa ibikorwa cyangwa ahatambuka abantu benshi.”

Bene Stasiyo bavuga ko mu gihe Akarere ka Gasabo kavuga ko kahaye Kobil amahirwe yo kubaka mu ruhande rwo hepfo, ubuyobozi bwa Kobil bwivugira ko usibye kubafungira imirimo, nta kindi batangarijwe, byumvikane ko ahasigaye kuri bo n’igihombo n’amananiza.

Nguge atangaza ko ishami rya Kobil ry’i Nyarutarama ryakoreshaga abantu basaga 10 ikaba yacuruzaga hagati y’amalitiro ibihumbi 8 n’ibihumbi 9 buri munsi.

Abakurikiranira hafi icyemezo cy’ifungwa ry’iyo sitasiyo y'ibikomoka kuri Petelori bavuga ko icyo kibanza cyari cy’umuntu umwe ari we Kananura Léonard usibye ko igice cyayo yakigurishirije Kobil.

Mu gihe Akarere ka Gasabo kavuga ko karengeye umutekano w’abaturage, Kobil na yo ivuga ko yashoye amafaranga menshi muri uwo mushinga, inyungu zayo zikomeje kubangamirwa mu gihe batanga imisoro, ubuyobozi bukaba ntacyo bukora ngo ikibazo gikemuke aho gukomeza gukluza igihombo.