Ibiryo by'inkoko, ingurube, n'inka aba borozi babikuraga mu Mujyi wa Kigali bikabageraho bihenze cyangwa byangiritse kubera gupakiranwa n'ibindi bicuruzwa birimo amavuta n'imisumari.

Mu Murenge wa Kanjongo ahazwi nka Kabuga hafunguwe ububiko bw'ibiryo by'amatungo bufite ubushobozi bwo kubika toni zirenga 50.

Bora Peluce wororera inkoko mu murenge wa Ruharambuga, yabwiye IGIHE ko kuba ibiryo by'amatungo babitumizaga i Kigali byabateraga igihombo.

Ati “Hari igihe byagushiranaga ku wa Gatanu, ugatumiza ibindi bikazakugeraho ku wa Kabiri. Ibi byatumaga umusaruro ugabanuka".

Ngirinshiti Athanase wororera ingurube mu Murenge wa Macuba aherutse kurwaza ingurube bimutera igihombo cy'ibihumbi 20 Frw kubera gukura ibiryo kure.

Ati "Baherutse kunzanira ibiryo by'ingurube bingeraho byivanze n'amavuta y'imodoka. Hashize iminsi ingurube zanjye zirarwaza nzivuza ku bihumbi 20. Kuba batweregeje ububiko bw'ibiryo by'amatungo bidufitiye akamaro cyane kuko ntabwo amatungo yacu azongera kurwaragurika cyangwa kuburara twabuze aho tugura ibiryo byayo".

Umuyobozi wungirije w'Akarere ka Nyamasheke ushinzwe iterambere ry'ubukungu Muhayeyezu Joseph Désire, yavuze ko aborozi bo muri aka karere bagorwaga no kubona ibiryo by'amatungo bigatuma umusaruro uba muke.

Ati "Dufite amasoko nyambukiranyamipaka, irya Rukuta n'irya Rugali usanga bakeneye amatungo menshi kuruta ahari. Turashishikariza aborozi bacu kongera amatungo borora tube twabasha guhaza isoko rihari."

Umuyobozi Mukuru wungirije ushinzwe iterambere ry'ubworozi mu Kigo cy'igihugu gishinzwe guteza imbere ubuhinzi n'ubworozi RAB, Dr Solange Uwituze yavuze ko ubu bubiko buzagabanya ikiguzi cy'ibiryo by'amatugo.

Kugira ngo ubu bubiko buboneke, Leta yafatanyije n'umushinga ‘Orora Wihaze’ uterwa inkunga na USAID, uzafatanya na sosiyete y'ubwikorezi isanzwe ikora ubwikorezi bw'ikawa.

Ubu bubiko bufite ubushobozi bwo kubika toni zirenga 50 z'ibiribwa by'amatungo. Ku ikubitiro hagejejwemo ibiribwa by'ingurube, inkoko n'inka mu minsi iri imbere hazashyirwamo n'ibiribwa by'amafi.

Aborozi bafite icyizere ko ubu bubiko buzabafasha kuzamura umusaruro w'ubworozi
Aborozi bafite icyizere ko ubu bubiko buzabafasha kuzamura umusaruro w'ubworozi
Igikorwa cyo kwegereza abaturage ibyo kurya by'amatungo Leta yagifashijwemo n'umushinga Orora wihaze uterwa inkunga na USAID
Igikorwa cyo kwegereza abaturage ibyo kurya by'amatungo Leta yagifashijwemo n'umushinga Orora wihaze uterwa inkunga na USAID
Umuyobozi Mukuru Wungirije wa RAB, ushinzwe iterambere ry'ubworozi, Dr Solange Uwituze yavuze ko ubu bubiko buzagabanya igiciro cy'ibiryo by'amatungo
Umuyobozi Mukuru Wungirije wa RAB, ushinzwe iterambere ry'ubworozi, Dr Solange Uwituze yavuze ko ubu bubiko buzagabanya igiciro cy'ibiryo by'amatungo
Visi Meya ushinzwe iterambere ry'ubukungu mu Karere ka Nyamasheke, Muhayeyezu Joseph Désire yasabye aborozi kongera umusaruro kuko nta kibazo cy'isoko gihari
Visi Meya ushinzwe iterambere ry'ubukungu mu Karere ka Nyamasheke, Muhayeyezu Joseph Désire yasabye aborozi kongera umusaruro kuko nta kibazo cy'isoko gihari
Aborozi bo mu karere ka Nyamasheke begerejwe ububiko bw'ibiryo by'amatungo
Aborozi bo mu karere ka Nyamasheke begerejwe ububiko bw'ibiryo by'amatungo