{Umutegarugori Edigold Monday ukomoka muri Uganda ni we ubaye umugore wa mbere uyoboye banki y’ubucuruzi mu Rwanda aho kuva tariki 30 Kamena 2014 ari we uyoboye ishami rya Crane Bank riherutse gufungura imiryango yaryo mu mujyi wa Kigali.}

Edigold Monday uyobora Crane Bank mu Rwanda
Edigold Monday uyobora Crane Bank mu Rwanda

Crane Bank ni imwe muri banki nini muri Uganda, imigabane yayo myinshi ikaba ifitwe na sosiyete Ruparelia Group. Ni yo banki ya mbere y'abanyagihugu bo muri Uganda igiye kwagurira amarembo hanze ya Uganda, ndetse ni na yo banki ya mbere yo muri Uganda igiye gukorera mu Rwanda.

Usibye kuba uyu mugore afite impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri yakuye muri Kaminuza ya Makerere mu bijyanye n’ubumenyi (sciences), yabonye amahugurwa y’icungamutungo yo ku rwego ruhanitse muri ishuri Galilee International Management Institute ryo muri Isiraheli.

Edigold yahoze ari umwarimu, nyuma aza kuba umucungamari, azamuka mu ntera agera aho aba umuyobozi mukuru wa Bank of Africa muri Uganda kuva mu kwezi k’Ukuboza 2010 kugeza ubwo yeguraga kuri uyu mwanya muri Mata 2014. Amaze imyaka 15 ari mu bijyanye n'amabanki.

Aka gahigo ntagaciye mu Rwanda gusa kuko no muri Uganda ni we mutegarugori wa mbere wayoboye banki y'ubucuruzi muri iki gihugu.

Banki zitandukanye zo mu bihugu byo mu karere ka Afurika y’Iburasirazuba zimaze gufungura ibikorwa byazo mu Rwanda aho Crane Bank ari iya gatatu nyuma yo mu karere ibigezeho nyuma y’ebyiri zo muri Kenya zirimo Kenya Commercial Bank (KCB) na Equity Bank zimaze igihe zifunguye.

Si izi banki zo mu karere gusa zifite amashami mu Rwanda kuko hari n’izindi zo muri Afurika zirimo nka Ecobank na GT Bank zikomoka muri Afurika y’Iburengerazuba.

Mu minsi ishize kandi Co-operative Bank yo muri Kenya na yo yatangaje ko ishaka kwagura ibikorwa byayo mu Rwanda kubera ko ngo ibyegeranyo bigaragaza ko ubukungu bw’u Rwanda budahungabana.

Icyicaro cya Crane Bank mu mujyi wa Kigali mu nyubako ya La Bonne Adresse
Icyicaro cya Crane Bank mu mujyi wa Kigali mu nyubako ya La Bonne Adresse

[email protected]