Mu nama yabahuje abo bacuruzi n’ubuyobozi bw’Akarere ka Ngoma baganiriye ku mwanzuro wafashwe n’Inama Njyanama y’aka karere ko inyubako zose z’ubucuruzi zitajyanye n’igishushanyombonera cy’umujyi wa Ngoma zigomba kuba zatangiye kuvugururwa bitarenze kuwa 1 Mutarama 2016, izitavuguruwe zigafungwa n’ubuyobozi.
Njyanama y’Akarere ka Ngoma iherutse gufata umwanzuro ko inyubako zose z’ubucuruzi ziri mu mujyi wa kibungo zigomba kuvugururwa byibuze, zikubakwa bahereye ku nzu ifite igorofa rimwe kuzamura.
Abacuruzi benshi bari bagaragaje impungenge ko usanga bo bakodesha kandi ugasanga bene amazu batumva iyo gahunda yo kubahiriza igishyushanyombonera bavuga ko batabona ubushobozi bwo kuvugurura mu buryo Akarera kabyifuza.
Kazimiri Juvens uhagarariye Urugaga rw’Abikorera mu Karere ka Ngoma, yavuze ko bagiye gutangira gukora ubukangurambaga bashishikariza abandi bacuruzi bari hirya no hino mu mirenge kugura imigabane muri NIG, bityo mu gihe bazaba babyitabiriye ari benshi hakorwe igishushanyo cy’iyo nzu y’ubucuruzi nyuma banagane banki bake inguzanyo batangire imirimo yo kubaka.
Umuyobozi w’Akarere Wungirije ushinzwe ubukungu, Mupenzi George, yavuze ko nibamara kumvikana kuri iyo gahunda bafite kuko ubuyobozi bw’Akarere bwiteguye kuzabafasha mu kubashakira ikibanza bazubakamo iyo nyubako.

Umuyobozi w’Akarere ka Ngoma, Nambaje Aphorodis, yasabye abikorera gukomeza gutekereza ku mishinga itandukanye yazamura Akarere, kuko abikorera aribo bafite uruhare rukomeye mu iterambere ry’igihugu.
Abikorera Bakaba bavuga ko mugihe banyiri amazu bakoreramo baba batavuguruye vuba ayo mazu ngo bashobora kugorwa no kubona aho gukorera akaba ari muri urwo rwego biyemeje kubaka inyubako y’ubucuruzi izabahuriza hamwe.
Ubuyobozi bw’aka Karere bwabagiriye inama ko mu gihe iyo nyubako itarubakwa ngo baziyambaza bimwe mubyumba biri mwisoko rya kibungo kugira ngo batazabura aho gukorera.




Ibitekerezo 0