Uhagarariye iri shyirahamwe ry’abarokotse Jenoside bagabiwe na Tigo, Ngoga Hamza Idi, yavuze ko bishimiye iyi nkunga batewe.

Yagize ati“Sinabona uko nsobanura ibyishimo dufite nkanjye uhagarariye uyu muryango w’abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.”

Tigo yatanze inka za kijyambere
Tigo yatanze inka za kijyambere

Yakomeje avuga ko bashimira na leta y’u Rwanda ko ifatanyije n’abafatanyabikorwa batandukanye nka Tigo igenda ibageza ku mibereho myiza n’iterambere.

Yakomeje avuga ko kuba borojwe inka za kijyambere bitazagarukira aho, ati “ Izi mbaraga Tigo iduhaye zizatuma tugere ku ikaragiro ryacu hano muri Musanze, Tigo itweretse igikorwa gifatika.”

Umuyobozi w’Akarere ka Musanze wungirije ushinzwe ubukungu, Musabyimana Jean Claude, yavuze ko nk’Akarere bashima cyane sosiyete ya Tigo kuko ikomeje kugaragaza uruhare rwayo mu iterambere ry’igihugu, mu bikorwa bifasha abaturage nubwo ari sosiye y’ubucuruza.

Uwari uhagarariye ubuyobozi bwa Tigo mu gutanga izo nka za kijyambere i Musanze, Elisabeth Mwangi, yavuze ko nubwo Tigo ikorera amafaranga inashyize imbere gufasha Abanyarwanda, by’umwihariko abatishoboye .

Uretse muri Musanze iyi sosiyete y'itumanaho yakoze ibikorwa byo gufasha, Tigo yatangaje ko imaze kwishyurira mitiweli abatishoboye bagera kuri 400 mu turere tubiri, aka Rulindo harimo 100 naho muri Nyagatare hishyurirwa 300 .

Abagize koperative y'abarokotse Jenoside bari kumwe n'abakozi ba Tigo
Abagize koperative y'abarokotse Jenoside bari kumwe n'abakozi ba Tigo