{Abacuruzi bo mu isoko rya Mukinga riherereye mu Murenge wa Remera ho mu karere ka Musanze barinubira izamuka ry’imisoro.}

Ibi babigaragarije mu nama bagiranye n’Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Musanze ushinzwe Ubukungu, Imari n'Amajyambere hamwe n’umukozi ushinzwe kwakira imisoro n’amahoro muri aka karere. Aha abaturage bakaba barahawe umwanya wo kubaza ibibazo bibabangamiye mu mwuga wabo aba bayobozi n’abo babereka inzira bigomba gukemurwamo.

Nk’uko bitangazwa n’abacuruzi bacuririza mu isoko rya Mukinga riherereye mu Murenge wa Remera bavuga ko ikibazo nyamukuru kibabangamiye ni icy’izamurwa ry’umusoro w’ipatante, aho wakuwe ku mafaranga y'u Rwanda ibihumbi icumi(10,000) ugashyirwa ku mafaranga ibihumbi mirongo itatu (30,000).

Ngo babangamiwe kandi n’icyemezo cyafashwe n’ubuyobozi bw’akarere ka Musanze mu mwaka wa 2011 gishyira iri soko ku rwego rw’ayandi masoko abarizwa mu Mujyi wa Musanze, aho kuri bo babona babarizwa mu cyaro, ngo n’ibikorwa remezo birigaragaramo nk’umuriro w’amashanyarazi ngo ni abacuruzi ubwabo bawizaniye.

Aba bacuruzi kandi ngo babogamiwe n’ikibazo cy’isuku, ngo ntibahwema kwishyuzwa amafaranga y’isuku kandi nta n’ubwiherero bugaragara muri iri soko bakoreramo.

Umwakirizi w’imisoro mu Karere ka Musanze, Hategekimana Bonaventure yatangarije Imvaho Nshya ko iri zamuka ry’umusoro ku ipatante rituruka ku ihinduka ry’itegeko rigenga imisoro mu Rwanda, akaba akomeza asaba abacuruzi kubahiriza iri tegeko ndetse no kubahiriza itariki yo kwishyuriraho imisoro ari yo iya 31 werurwe.

Mugenzi Jerome, Umuyobozi w'akarere wungirije ushinzwe ubukungu, imari n'amajyambere muri Musanze yijeje aba bacuruzi kubakorera ubuvugizi mu nama njyanama ku bibazo bamugarararije, kandi akaba yarabasabye gukunda akazi ndetse no kubaha ibyo basabwa n’amategeko harimo no gutanga imisoro. Iki gikorwa cyo gusura iri soko rya Mukinga kiri muri zimwe ngamba zihariye zafashwe n’Akarere ka Musanze mu rwego rwo guteza imbere ibikorwa remezo bifitiye akamaro abaturage bagatuye.

Inkuru dukesha: Imvaho Nshya