{Ikigo cy’Igihugu cy’imisoro n’amahoro, Rwanda Revenu Autority (RRA), Kiratangaza ko nta mucuruzi ugomba kuzaba acyishyura kuri duwani amafaranga atishyuye ku buryo bw’ikoranabuhanga (e-payment) mu kwezi kwa Werurwe 2014.}

Richard Tusabe, Komiseri mukuru wungirije akaba na Komiseri wa gasutamo mu kigo cy’Igihugu cy’imisoro n’amahoro, aganira n’abacuruzi mu kunoza no guhana amakuru mu gufatanya kugira serivise nziza no kwihutisha iterambere, yavuze ko abacuruzi bose bagomba kwibutswa ko Leta yashyize amafaranga menshi muri gahunda ya E- payment, kandi ikaba idakoreshwa uko bikwiye.

Ati: “Leta yashyizemo amafaranga menshi mu korohereza abacuruzi bakorehseje ikoranabuhangamu kwishyura E- payment (electronic payment system) ni gahunda bagomba kwitabira, bigaragara ko impinduka abantu bose batayitabira kimwe, usanga ari ibintu bibabaje, bigomba kwitabirwa kuko byubaka Igihugu mu gihe kirambye.”

E-Payment ni gahunda ituma umuntu adatora umurongo ajya kwishyura, atagendana amafaranga mu gikapu, atamara igihe mu nzira. Bikorwa umuntu yishyurira ku murongo wa internet, akoresheje terefone ngendanwa cyangwa ikarita ya smart cards.

RRA ivuga ko hagomba kugaragara impinduka mu gukoresha uburyo bwo kwishyura hifashishijwe ikoranabuhanga, hamwe no kuzuza ibyangombwa bisabwa.

Rwanda Revenue inakoresha (E-filing and e-taxation…) mu rwego rwo korohereza abacuruzi n’abashoramari bazana bakanohereza ibicuruzwa byabo hanze.

Bamwe mu bakora akazi ko gukurikirana ibicuruzwa (les declarents), bavuga ko babangamirwa na za banki zimwe zifunga kare kandi hari imipaka ikora amasaha 24 kuri 24, ugasanga bahura n’ikibazo gikomeye cyo kutishyurira igihe bikaba byatinza ibicuruzwa.

Bavuga ko bifuza ko izo Banki zaganirizwa mu kuborohereza mu gihe ari ho hakorerwa ibyo kwishyura ibiba bisabwa nabo bakajya bakora Amasaha akwiye cyangwa hagashyirwaho uburyo butagira uwo bubangamira.

[email protected]