{MTN Rwanda yatangije, kuri uyu wa Kane, gahunda ya Sharama izatomborwamo imodoka 12, miliyoni 45 n’amakarita yo guhamagara.}
Buri mwaka MTN Rwanda izanira abakiriya bayo agashya mu kubafasha gisoza umwaka bishimye, ikabinyuza muri tombola abakiriya bayo bitabira bakoresheje serivise z’iyi sosiyete nkuru y’itumanaho mu Rwanda.
Kugaruka kwa “Sharama” ni icyifuzo cy’abakiriya ba MTN nk’uko byatangajwe na Rwakabogo Robert Umuyobozi Mukuru ushinzwe imenyekanishabikorwa.
Rwakabogo yagize ati “Abakiriya bacu baravuze natwe turumva, none twabasubije muri ubu buryo tubazanira imodoka 12 zo mu bwoko bwa Suzuki, miliyoni 45 n’amakarita yo guhamagara.”

Yakomeje asobanura ko muri iyi Sharama, buri munsi hazajya hatangwa amafaranga ibihumbi 500 bitomborwa n’abakiriya 42, naho abandi 500 batsindire amakarita yo guhamagara. Bivuze ko buri munsi hazajya hahembwa abantu 542.
Buri cyumweru umukiriya umwe azajya atsindira imodoka imwe kugeza ibyumweru 12 bishize.
Umukiriya wa MTN Rwanda ushaka kwinjira muri Sharama, akajya mu mubare w’abanyamahirwe bakwegukana imodoka cyangwa ibindi bihembo, ajya ahaindikirwa ubutumwa bugufi kuri telefone ye, akandika ijambo ‘Tsinda’ akohereza kuri 4100. SMA imwe ni amafaranga 65 gusa, ariko gukina kenshi byongera amahirwe.
Muri Sharama y’uyu mwaka abazatsindira amafaranga bazajya bayohererezwa kuri Mobile money batiriwe bakora ingendo zerekeza ku biro bya MTN i Kigali.
Mu kurinda ko hagira abatekamutwe bahamagara abakiriya kuri telefone bababeshya ko batomboye, MTN iramenyesha abakiriya bayo ko nimero nyayo izajya ikoreshwa mu guhamagara uwatsinze ni 0784000000.


Amafoto/Gentil

Ibitekerezo 0