{Ishingiye ku cyemezo cy’Abakuru b’ibihugu bigize Umuryango wa Afurika y’Uburasirazuba cyo gushyiraho gahunda ya ‘One Network’ igamije guhuza imirongo y’itumanaho, MTN Rwanda yagabanyije ibiciro byo kwitaba no hugamagarana hagati y’u Rwanda na Kenya. }

Iri gabanuka ry’ibiciro rizashimangira umubano n’imikoranire byiza hagati y’inshuti n’imiryango by’Abanyarwanda bakoresha umurongo wa MTN ndetse na bagenzi babo bo mu gihugu cya Kenya cyatangirijwemo iri gabanwa ku ikubitiro.

Ubusanzwe umukiriya wa MTN yishyuraga amafaranga y’u Rwanda 178 ku munota yo kwitaba ari muri Kenya ariko ubu yashyizwe kuri 68 gusa.

Guhamagara muri Kenya byari amafaranga 122 ku munota, ubu byashyizwe kuri 60, naho amafaranga 51 yakatwaga uhamagawe n’umurongo wo muri Kenya yakuwebi bishyirwa ku buntu.

Mu kiganiro n’abanyamakuru cyabaye kuri uyu wa Kabiri tariki 7 Ukwakira Umuyobozi Mukuru ushinzwe Imenyekanishabikorwa muri MTN Rwanda, Rwakabogo Robert, yavuze ko bashimira abakuru b’ibihugu bemeye kugabanya imisoro bityo nabo bakaboneraho kugabanya ibiciro hagamijwe guha abakiriya serivisi nziza kandi ku giciro kibanogeye

Rwakabogo yagize ati “Kuba twagabanyije ibiciro ntitugiye guhomba ahubwo tugiye kunguka. Niba umukiriya yageraga hanze y’igihugu nko muri Kenya, Uganda, n’ahandi afite umurongo wa MTN hanyuma akaba yakurwa ku murongo n’uko adafitemo amafaranga yo kwitaba; icyo gihe twahombaga kuko usibye kuba we atahamagara nta n’uwabashaga kumuhamagara. Aho kugira abakiriya bake bishyura menshi, wagira benshi bishyura aringaniye.”

Nubwo iyi gahunda yatangiranye na Kenya, MTN Rwanda izakomeza kugabanya ibiciro no mu bindi bihugu bigize Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) muri gahunda yo guhuza umurongo witumanaho (One Network).

Hari kandi gahunda yo kwagura ibikorwa bya MTN Mobile Money aho bitarenze uku kwezi kw’Ukwakira abakiriya ba MTN bazabasha kohereza amafaranga muri Uganda, no gukoresha serivisi za Western Union mu Rwanda no mu bindi bihugu ikoreramo.

MTN Mobile money ivugwaho kugira uruhare rukomeye mu iterambere cyane ko abayikoresheje muri uyu mwaka wa 2014 bavugwaho kuba barahererekanyije amafaranga y’u Rwanda asaga miliyari 96.