{Minisitiri w’Intebe, Anastase Murekezi, yasabye abanyabugeni n’abanyabukorikori bo mu bihugu biigize Umuryango wa Afurika y’Uburasirazuba (EAC), guhanga udushya batujyanisha n’impinduka z’ikoranabuhanga kuko bitabaye ibyo bakomeza kubarirwa mu bigo bito n’ibiciriritse cyangwa ntibanamenyekana.}
Murekezi yagiriye inama abanyabugeni bo muri EAC ubwo yafunguraga imurikagurisha rya bamwe muri bo baturutse mu bihugu bitanu bigize EAC ryiswe “Jua Kali, Nguvu Kazi” ku wa Gatatu tariki 3 Ukuboza 2014.
Yagize ati “Ndabagira inama yo kurushaho guhanga udushya mubijyanisha n’impinduka z’ikoranabuhanga kuko bitabaye ibyo mwamara indi myaka 10 mutazwi mbere yo kugera ku rwego rw’ibigo binini.”

Yagaragaje kandi ko niba ibihugu byo mu karere bishaka gutera imbere bigomba kwigira ku bihugu byateye imbere bibikesha kwita ku bigo bito n’ibiciriritse. Kugira ngo bigerweho bisaba gukuraho imbogamizi z’ubumenyi budahagije ku bakora mu bigo bito n’ibiciriritse, kongera ibikorwa remezo n’ikoranabuhanga ndetse no kutabasha kubona inguzanyo.
Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, François Kanimba, yavuze ko intego y’iri murikagurisha ari ukwagura amasoko y’abaje kumurika ibikorwa byabo ngo bimenyekane ku isoko ry’akarere ka EAC, cyane ko mwaka wa 2011 byagaragajwe ko 75% ry’ibigo bito n’ibiciriritse bigira uruhare mu gutanga imirimo itari iyo mu buhinzi.

Mu myaka itanu ishize ibigo bito n’ibiciriritse byagize uruhare mu kuzamura 8% by’ubukungu bw’u Rwanda kandi bitanga akazi kuri benshi.
Insanganyamatsiko y’iri murikagurisha igira “Guteza imbere ibigo bito n’ibiciritse hagamijwe kugera ku bukungu burambye mu karere.”
Iri murika rihuza ibihugu by’akarere ribaye ku nshuro ya 15 byumwihariko ikab ari inshuro ya kabiri mu Rwanda. Umwaka ushize ryabereye muri Kenya naho u Burundi bukazaryakira umwaka utaha.

Kuva ryatangira kubaho mu 1999, abaryitabira bagenda biyongera aho bavuye ku 134 bakagera kuri 630 mu mwaka ushize, none ubu bakaba bagera ku gihumbi.
Kuva mu mwaka wa 2004 Abanyarwanda bitabira “Jua Kali Nguvu Kazi” bavuye kuri 32 bagera kuri 450 ubu. Muri uyu mwaka iri murika ririmo kubera i Gikondo, ahasanzwe habera imurikagurisha mu Rwanda, kuva kuwa 1-7 Ukuboza 2014.




Andi mafoto kanda hano

Ibitekerezo 0