Ikigo RPT(Regional Potatoes Trade) ubu kirakorera mu gihe gito ahazwi nko kugiti cy’inyonyi, hafi y’ahari hasanzwe hakorerwa ubucuruzi bw’ibirayi bwakorwaga mu kajagari kandi bugakorwa nijoro.
Kigizwe n’abanyamuryango 446 barimo bamwe bari basanzwe bacuruza ibirayi mu mujyi wa Kigali, amakoperative y’abahinzi b’ibirayi hamwe n’abari basanzwe bafite amakamyo atwara ibirayi, abivana ku bahinzi abizana mu mujyi wa Kigali.
Minisitiri n’Ubucuruzi n’Inganda, François Kanimba, ubwo yafunguraga iki kigo yavuze ko ubucuruzi bw’ibirayi bwari bubangamiwe n’ikinyuranyo cy’ikiguzi gihabwa umuhinzi n’icyo umuguzi wa nyuma abiguriraho, hamwe n’umusaruro wononekara iyo ibirayi byeze ari byinshi kuko biba byataye agaciro.
Minisitiri Kanimba yavuze ko ikigo, RPT kigomba gukorana n’abacunga amakusanyirizo y’ibirayi mu kunoza ibiciro, ku buryo mu gihe umusaruro wabaye mwinshi, igiciro kitajya munsi y’amafaranga umuhinzi aba yashoye ahinga ibirayi.
Yanavuze ko hari icyizere ko igiciro k’ibirayi kigiye kunoga kuko inzira z’ubucuruzi bwabyo zagizwe ngufi.
Minisitiri Kanimba yemeza ko ikinyuranyo k’ikiguzi k’ibirayi hagati y’umuhinzi n’umuguzi wanyuma, kigomba gushingira ku mpamvu zisobanutse hagati y’abakorerwaho ubucuruzi.
Kanimba agira ati" igipimo fatizo cya mbere ni uko igiciro cy’ibirayi kitazagabanuka ngo kijye munsi y’ibyo umuturage ashore;icya kabiri, ibiciro abahinzi bagurirwaho n’ibyo abaguzi bagura ibirayi ku isoko, bigomba kuboneka ku isoko bitanyuranye cyane."
Minisitiri Kanimba yahise atangaza ko ku Giti k’inyoni,hari hasanzwe hakorerwa ubucuruzi bw’ibirayi mu kajagali kandi n’ijoro hafunzwe. Yahamagariye inzego zishinzwe umutekano kugenzura ko iyo gahunda yubahirizwa kuko abazajya bazana ibirayi mu mujyi wa Kigali, bazajya banyura aho RPT ikorera.
Abahinzi bibumbiye mu makoperative y’abahinzi b’ibirayi bavuga ko iyi gahunda, izatuma barushaho guhinga bafite ikizere cyo kubona isoko, kandi ridakozwe mu kajagari.
Ku ikubitiro RPT itangaza ko ifite igishoro cya Miliyali esheshatu na miliyoni zirenga Magana atatu, izashora mu bikorwa byo kubaka inyubako izajya ikoreramo hamwe n’ibindi bikorwa bigamije kunoza ubucuruzi bw’ibirayi.
Umunyamabanga wa leta muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi,Tony Nsanganira avuga ko ubu bufatanye buzatuma umusaruro watakaraga urushaho kugabanuka.
Leta itangaza ko kuva yatangira ibikorwa byo kunoza ubucuruzi bw’ibirayi, byatumye igiciro umuhinzi yagurirwagaho kikuba kabiri. Kuva mu Ugushyingo umwaka ushize wa 2014, igiciro cyahabwaga umuhinzi ku kilo cy’ibirayi cyavuye ku mafaranga ari hagati ya 70 na 80 kigera ku 140, ahabwa umuhinzi muri iyi minsi.
Minagri itangaza ko umusaruro wavuye kuri toni zirenga miliyoni mu mwaka wa 2002 ugera kuri toni zirenga miliyoni ebyiri mu myaka ibiri ishize.
Ubu habarurwa amakoperative y’abahinzi b’ibirayi 120, akorera mu turere twa Burera, Musanze, Nyabihu na Rubavu,nka tumwe mu turere tuzwiho kugira umusaruro mwinshi w’ibirayi.
Minagri kandi itangaza ko igihingwa cy’ibirayi kiza ku mwanya wa kabiri mu bihingwa bifitiye akamaro kanini igihugu, nyuma y’ibitoki, ari na yo mpamvu leta irushaho kugishyiramo imbaraga.






Ibitekerezo 0