Umuyobozi mukuru w’icyambu cya Mombasa, Gichiri Ndua, yatanze ubu butumwa mu ijambo yagejeje ku bitabiriye inama nyunguranabitekerezo n’abafatanyabikorwa kuri uyu wa Gatatu i Kigali.

Gichiri yasobanuye ko umwaka ushize iki cyambu cyaciye agahigo ko kwakira amakontineri asaga miliyoni, bikaba byaratumye umwanya zifata uba munini ku buryo ba nyira zo batagize bwangu ngo bazitware byabangamira imikorere y’iki cyambu.

Yagize ati“Guverinoma ya Kenya yatanze umwanya kuri abo bacuruzi wo kuza gutwara ibicuruzwa byabo bimaze igihe ku cyambu bitarenze tariki ya 15 Mata 2015, mu rwego rwo kwihutisha iterambere ry’ubucuruzi muri Afurika y’Uburasirazuba.”

Amakontineri akeneye gukurwa kuri iki cyambu vuba na bwangu ni ahari kuva mu Ugushyigo 2014, ndetse harimo n’ayahageze muri 2012.

Mu nama ya 8 y’Umuhora wa Ruguru yabereye i Nairobi mu mpera z’umwaka ushize , Kenya yatangaje ko isoneye 100% ba nyir’aya makontineri nk’uburyo bwo kuborohereza kuzitwara.

Iyi nama yanzuye ko aya makontineri asonerwa imisoro n’ibindi biciro byose bigenwa n’iki cyambu, ariko basaba ba nyira zo kuzihakura bitarenze iminsi 60 kuva iyo mwanzuro itangajwe. Ibi byose abacuruzi babirenzeho bakomeza kwinumira.

Ikinyamakuru The New Times dukesha iyi nkuru kiravuga ko kiboneye urutonde rw’amakontineri yaheze kuri iki cyambu, muri yo 219 ni ay’abacuruzi b’Abanyarwanda batumiza ibintu mu mahanga.

Cynthia Kamau, Umuyobozi uhagarariye icyambu cya Mombasa i Kigali, asaba abacuruzi b’Abanyarwanda kubyaza umusaruro isonerwa bahawe, bagatwara ibicuruzwa byabo byaheze i Mombasa.

Yagize ati “Ubundi amakontineri yaheze ku cyambu yari 230, ariko 11 muri yo ba nyira yo barayahavanye ubu ari mu nzira yerekeza i Kigali. Ariko turasaba ba nyir’ amakontineri asigayeyo kujya kuyazana kuko muri iyi minsi ubuyobozi bw’icyambu bwabahaye yo kuzitwara nta kiguzi.”

Ishami ry’ubuyobozi bw’icyambu cya Mombasa i Kigali busaba abacuruzi b’Abanyarwanda kubegera bakabaha amakuru yose bakenera mu kunyuza ibicuruzwa byabo kuri iki cyambu.

Umuyobozi w’ishyirahamwe ry’abatumiza ibicuruzwa mu mahanga, John Bosco Rusagara, yemeza ko abacuruzi bo mu Rwanda bagiye kubyaza umusaruro isonerwa bagiriwe n’icyambu cya Mombasa, bakahakura ibicuruzwa byabo.Ati “ Nizeye ko atari benshi, abahafite ibicuruzwa bazabihakura.”

Ubuyobozi bw’icyambu cya Mombasa buvuga ko ubusanzwe abacuruzi bahabwa iminsi icyenda ibicuruzwa byabo biri kuri iki cyambu nta kiguzi basabwa, kugira ngo boroherezwe gutunganya inyandiko zose zisabwa mu kuhanyuza ibicuruzwa.

Nyuma y’iyi minsi icyenda, ibicuruzwa bihunikwa ahabugenewe bitegereje ko ba nyira byo baza kubitwara, ariko bagasabwa kwishyura ikiguzi. Abahafite amakontineri basabwa kwandikira ubuyobozi bw’icyambu ibaruwa igaragaza ko bifuza kuhakura.

Ku cyambu cya Mombasa haheze ibicuruzwa by'Abanyarwanda
Ku cyambu cya Mombasa haheze ibicuruzwa by'Abanyarwanda

Ikigo cy’igihugu gishinzwe imisoro n’amahoro kivuga ko 40% by’ibicuruzwa by’Abanyarwanda byatumijwe hanze ari byo byanyuze ku cyambu cya Mombasa, 60% bisigaye binyura ku cyambu cya Dar es Salaam muri Tanzania.

Abanyarwanda benshi bahitamo kunyuza ibicuruzwa byabo Dar es Salaam kuko ho ibicuruzwa byemererwa kuhamara iminsi 15 bitishyuzwa, mu gihe i Mombasa nyuma y’iminsi umunani nyira byo atangira kwishyura.

Uganda ni cyo gihugu gifite ibicuruzwa byinshi bica ku cyamba cya Mombasa, ariko ni nayo ifite abacuruzi benshi bafite ibicuruzwa byahasaziye kuko bo bahafite amakontineri asaga 3000.

Muri Mutarama uyu mwaka, Komiseri wa gasutamo mu kigo cy’imisoro cya Uganda Richard Kamajugo yasabye abacuruzi gukora uko bashoboye bagatwara ibicuruzwa byabo.

Yagize ati“Gukomeza kugumisha ibi bicuruzwa i Mombasa bizasaba ba nyira byo gutanga amafaranga menshi kandi niba ba nyira byo ntacyo bakoze ngo bihave bizafatwa nk’ibidafite ba nyira byo bitezwe cyamunara, kugira ngo ibindi bicuruzwa biza bibone umwanya.”

[email protected]