{Ku Cyumweru nibwo i Kigali hatangijwe ku mugaragaro uburyo bushya buzajya butuma ugurisha imodoka ye ahura n’umuguzi imbonankubone bizarinda abantu gusiragira bazenguruka bashaka abakiriya n’abakomisiyoneri batuma zihenda.}

Ikompanyi Property Care yatangije iki gikorwa itangaza ko bitandukanye na cyamunara zimenyerewe mu mujyi wa Kigali, ahubwo ko ubu buryo mu mahanga bita ‘Car bazaar’ bworohereza ugura guhitamo adahenzwe cyangwa ngo bamuhangike ndetse n’ugurisha ntate umwanya ashaka abakiriya kuko aha ahura na benshi icyarimwe.

Ngendahayo Aimable ukuriye iyi kompanyi yabwiye IGIHE ati “Ni isoko rifunguye ryo kugurishirizamo imodoka. Ntibiba ari cyamunara nk’isanzwe kuko wowe ushaka amafaranga byihuse uzana imodoka yawe maze ugahura n’abayishaka. Nta gushyira ibipapuro ku modoka ukirirwa uyigendana ushaka umuguzi.”

Iki gikorwa kizajya kiba buri mpera z’icyumweru (weekend) ku kibuga cy’Ikigo cy’amashuri cy’Umuryango Mutagatifu (Ste Famille).

Ngendahayo akomeza avuga ko mu gihe abagura n’abagurisha imodoka nshya cyangwa zakoreshjwe, bakunze kugarizwa n’abakomisiyoneri baba bashaka inyungu nini, iki gikorwa kizatuma aba bakumirwa ndetse n’ibiciro by’imodoka bikagabanuka kuko umukiriya yivuganira na nyir’imodoka.

Yagize ati “Ntabwo twaka amafaranga. Iyo winjira wishyura uzanye imodoka igurishwa wishyura amafaranga 5000 adufasha mu kwamamaza igikorwa gusa.”

Abategura iki gikorwa bavuga ko abantu bakitabiriye bakishimiye kandi barateganya ko buri weekend bazajya bakira imodoka zigera ku 100.

Mu gihe iki gikorwa cyaba gishinze imizi, byafasha igabanuka ry’ibiciro by’imodoka ndetse n’abagitegura bavuga ko kizaguka bikagera kure n’abanyamahanga bakazajya bakazana imodoka zabo i Kigali cyane cyane abo muri Uganda n’u Burundi bagaragaza inyota yo kugurishiriza imodoka zabo mu Rwanda.