{Koperative FODECO (Force’s Development Cooperative) ibumbiye hamwe abacuruzaga ku gataro yashimiwe kuba yarabaye indashyikirwa mu makoperative akorera mu Mujyi wa Kigali.}
Tariki ya 12 Nyakanga ni umunsi mpuzamahanga wahariwe amakoperative. Mu mujyi wa Kigali, uwo munsi waranzwe no gushimira amakoperative yaranzwe n’imikorere myiza kandi agashobora guteza abanyamuryango bayo imbere mu Rwanda.

Ni imbere gato y’Ikigo abagenzi bategeramo imodoka i Remera, mu mudugudu w’Ubumwe, Akagari ka Rukiri II, nko muri metero 300 uhasanga isoko ririmo ibicuruzwa binyuranye. Buri mucuruzi afite icyumba nibura kingana na metero kare 1 kandi buri kazu gafite nomero ikaranga.
Iyo koperative yatangiranye imari shingiro y’amafaranga y’u Rwanda asaga miliyoni ebyiri n’ibihumbi magana ane makumyabiri na bitanu, ubu ayo bagezeho asaga miliyoni makumabiri n’ebyiri (22,000,000Rwf).

Abacuruzi bakorera muri iryo soko, abenshi bahoze bacururiza mu muhanda, birinrwa mu macenga na Polisi ndetse na ba Lokodifensi. Abandi bahoze bacururiza mu kajagari ko muri Gare y’i Remera, ariko bihinduka ubwo bose bishyiraga hamwe, bashinga Koperative FODECO (Force’s Development Cooperative) yatumye ingufu zabo zivamo ibikorwa bihambaye.
Mu myaka itarenze itanu batangiye, iyo koperative imaze gutera intambwe ku buryo uyu mwaka yashimwe ihabwa igihembo nka koperative y’indashyikirwa mu Mujyi wa Kigali.
Mutesi Julia, Umuyobozi wa Koperative FODECO atangaza ko igihembo bahawe kibereka ko bagomba gukora cyane kurushaho, kandi bibaha icyizere ko byose bishoboka. Agira ati “Twishyize hamwe nk’abantu twahoze dukorera mu muhanda n’ahandi hantu hadasobanutse, kugira ngo duce akajagari. Ntitwahagaritse kuko n’ubu abandi bagicururiza mu muhanda iyo baje batugana turabakira, kuko aho dukorera tuhafite. Dufite intego yo kuvana bagenzi bacu mu muhanda”.
Yakomeje agira ati “Icyatumye ahanini duhabwa igihembo, ni uburyo twihuta kandi tukaba dufite imicungire myiza y’umutungo wa Koperative, nyamara tutarahereye ku gishoro gihambaye. Dugiye gukomeza gucunga neza umutungo w’abanyamuryango, twagura n’imikorere, ndetse dushake n’ikibanza cyacu bwite”.

Mutesi Julia asaba abanyamuryango kurushaho gusenyera umugozi umwe bakirinda icyabacamo ibice, bagahuza icyerekezo, bakomeza guteza imbere koperative yabo. Anashimira kandi inzego zitandukanye zishinzwe amakoperative, kuko zakomeje kubaha inama no kubashyigikira.
Kakwikwiriye Vestine, utuye Kabeza mu Murenge wa Kanombe, ni umugore wahoze acuruza ku gataro mu muhanda, ubu ni umunyamuryango wa Koperative FODECO. Yagaragaje ko agicururiza ku muhanda yari yaragowe, yirirwa yiruka ahunga abashinzwe umutekano, rimwe na rimwe agahomba, ariko aho agereye muri Koperative yateye imbere.
Agira ati “Ubu nashoboye kwiyubakira inzu ifite amazi n’umuriro, kandi ndihira amashuri abana banjye batanu. Umukuru muri bo yiga mu ishuri ryisumbuye aho mwishyurira amafaranga ibihumbi ijana ku gihembwe. Natangiranye amafaranga ibihumbi mirongo itanu, ariko ubu n’uwampa miliyoni ebyiri nazicunga neza, kuko koperative yanyigishije”.
Niyitegeka Gerard ni umusore w’imyaka 26 y’amavuko. Yize ibijyanye n’amashanyarazi ku rwego rwa Kaminuza. Ubu ni umunyamuryango wa Koperative FODECO. Atangaza ko atihutiye gushaka akazi, kuko bitari kumworohera, ahubwo yisunga Koperative.
Agira ati “Ntawe ugombye kwitinya cyangwa se ngo ategereze ko Leta izamuha akazi. Kujya muri Koperative hamwe n’abandi byanteje intambwe, kuko nta kibazo mu buzima busanzwe nagira kandi koperative nkoreramo ihari.”
Koperative FODECO yatangiranye abanyamuryango 96 mu 2010, ubu bageze kuri 212 bakora neza. Iyi koperative igizwe n’abagore 89 n’abagabo 123. Buri muryango yashoye amafaranga y’u Rwanda agera ku 50,000.

Ibitekerezo 0