{Abasomyi n’abakunzi b’ibinyamakuru bashinja bamwe mu babidanda za mu mujyi wa Kigali gucuruza ibinyamakuru byarangije igihe mu buryo bita ko ari ukugabanya ibihombo bahura nabyo iyo bitakaje agaciro bakibifite.}
Bamwe mu bacuruza ibinyamakuru bavuganye na IGIHE bemeza ko “bakora ubu buryo bwo kubicuruza byataye agaciro mu gihe bagabanyije ibiciro bikabura ababigura”.
Umwe muri bo utarashatse ko amazina ye atangazwa yagize ati “Tuba duhangayikishijwe n’ibihombo byinshi bituma umusaruro w’akazi kadutunze ugenda uba muke uko bukeye n’uko bwije”.
We na bagenzi be bemeje ko ibihombo bibibasira ahanini bituruka ku cyo bo bita umuco wo kudasoma ukomeje kuranga Abanyarwanda, n’iterambere ryiyongera umunsi ku wundi.
Mu bijyanye n’ikoranabuhanga, abantu benshi basigaye babona amakuru igihe bayashakiye binyuze ku mbuga za interineti n’imbuga nkoranyambaga zibafasha kuba bashobora guhererekanya amakuru byoroshye.

Ibi ngo byaba bituma badashobora gukorera amafaranga bari basanzwe bakorera cyane ko n’abagize umutima wo kugura babifata nk’abagiye kubigura bakabirambura ako kanya bagahita babizenguruka bisomera imitwe y’inkuru.
Mu gihe bamwe muri bo bemeza ko iyo batabicuruje babibika iwabo, bamwe mu bakuriye ibi bitangazamakuru byandika bagaragaza amahirwe yandi ku binyamakuru byarangije igihe.
Umwanditsi mukuru w’ikinyamakuru Imvaho Nshya, Franc Ndamage, yavuze ko hari amasezerano bagirana n’abacuruza imvaho bose ku buryo iyo zirangiye bazigarura bakazibagurira kuko ngo hari ababa bakeneye kongera gukoresha izo mpapuro bundi bushya (Renouveller).
Ndamage yagize ati “Ikinyamakuru Imvaho gisohoka buri munsi. Hari uburyo twumvikanye n’abacuruzi kubigarura bikaba byakorerwa Recycling (gukorwamo ibindi bishya)”, nubwo bigabanyukaho amafaranga make cyane ku yari gucuruzwa.
Kuri we abona iterambere ry’ikoranabuhanga atari ikibazo kibangamira ubucuruzi bw’ibi binyamakuru bisohoka ku mpapuro, kuko hari uburyo byandikwamo.
Yagize ati “Iyo ikinyamakuru cyandika inkuru zicukumbuye, ntigishobora kukubuza agaciro n’imbuga za nkoranyambaga kuko kuri zo bensi bakunze kuhabona amakuru yihuse akenshi aba akeneye ubusesenguzi. Abazi ubwenge bashaka ubusesenguzi mu binyamakuru bisohoka mu mpapuro.”
Ndamage yemeje ko ugereranyije umwaka wa 1999 n’ibie by’ubu, umubare w’abitabira kugura imvaho wagabanyutseho nubwo hagikorwa ubushakashatsi bugamije kugenzura uko umuco wo gusoma uhagaze mu Rwanda.
Mu rwego rwo guhangana n’abasoma ibinyamakuru bakabisubiza batabiguze, bimwe mu binyamakuru byateye imbere bihitamo kubifunika hakagaragara urupapuro rubanza ku buryo bifunukurwa n’ababiguze gusa.




Ibitekerezo 0