{Mu gihe hirya no hino hakunze kuvugwa inkongi z’umuriro, abanyabukorikori n’abatekinisiye bahoze bakorera haruguru y’isoko rya Nyarugenge hazwi nka ‘Kazi ni Kazi’, ubu bibumbiye muri koperative bajya mu nyubako yaguye ishobora kubafasha kwirinda izi nkongi ahanini ziterwa n’insinga z’amashanyarazi.}

Perezida w’agateganyo wa Koperative Abajyahamwe Kazi ni Kazi, Muvara Valens avuga ko iyi koperative igizwe n’abatekinisiye n’abanyabukorikori batandukanye mu byiciro byabo hamwe n’abakora ubucuruzi busanzwe.

Muvara avuga ko abayobozi b’Umujyi wa Kigali bafatanyije n’inzego z’umutekano babasuye bababwira ko babona ko aho hantu bagomba kuba bahafunze, nyiraho akavugurura kugira ngo hatazagira ibyago bibaho.

Yagize ati “Nyir’inzu yo mu gikari kizwi nka Kazi ni Kazi yatubwiye ko insinga z’amashanyarazi zimeze nabi. Mu rwego rwo kurwanya inkongi z’umuriro; kandi koko natwe twabonaga ari ahantu hameze nabi ku buryo iyo hagira ikintu kigiramo ikibazo kigendanye n’inkongi, umuriro wari gutwika abantu, ndetse hari n’uwahariye intoki yokejwe n’amashanyarazi biturutse ku ikosa yari akoze. Hari ahantu hafunganye tudafite inzira yo gusohoka.”

Muvara Valens uyobora Kazi ni Kazi aho yimukiye munsi y'isoko rya Nyarugenge ahahoze uruganda rwa SOCOBICO
Muvara Valens uyobora Kazi ni Kazi aho yimukiye munsi y'isoko rya Nyarugenge ahahoze uruganda rwa SOCOBICO

Iyi koperative yatangijwe n’abanyamuryango 53 nyuma hagenda hiyongeramo abandi, aho ubu bari gushakaka ibyangombwa byayo ku buryo urwego rw’Umurenge ndetse n’urw’Akarere zabashyigikiye zibereka ibisabwa.

Aha hantu hazwi nka ‘Kazi ni Kazi’ hitabazwa n’abantu benshi bafite ibikoresho by’amashanyarazi bifite ibibazo byaba za mudasobwa, ipasi, firigo, televiziyo, radiyo n’ibindi.

Bamwe mu bahagenderera bavuga abatekinisiye baho nta kibananira kandi ngo bafite amapiyese y’ubwoko bwose dore ko banagura ibikoresho byose bishaje ngo bakuremo amapiyese akiri mazima.

Ntarindwa ukunze kugana izi serivisi yabwiye IGIHE ko yishimiye imikorere mishya y’iyi koperative nshya kuko abona barahinduye imikorere dore ko ngo n’aho bakoreraga habaga akavuyo kubera ubuto bwaho. Ngo kuko ubu buri wese afite umuryango akoreramo ku buryo byoroshye kwakirwa neza.

Kazi ni Kazi irashaka gusiba amateka y’abatekinisiye b’abatekamutwe

Abagize iyi koperative biyemeje guhindura amateka y’abatekinisiye basanzwe bafatwa nk’abatekamutwe, biyemeza gushyira mu bikorwa gahunda ya leta yo kunoza serivisi baha ababagana.

Muvara avuga ko hari abatekamutwe bakoranaga na bo mbere, batagiriwe ubuntu bwo kuba muri iyi koperative nshya, ati “Tumaze gukora iyi koperative, abo twakoraga bose muri Kazi ni Kazi ya ruguru, hari abatari inyangamugayo, bityo ntitwabemerera kubashyira muri koperative yacu. Harimo abatekinisiye ushobora guhereza igikoresho ntikigaruke amahoro. N’abacuruzi dufite si ba bandi batera ibibazo. Ubu iyo uguze igikoresho aha, nyuma kigarira ikibazo urakigarura tukaguhindurira tugatanga serivisi inoze itanga umutekano bitari nka mbere.”

“Uwo wahaga igikoresho, yashobora kukijyana agakuramo amapiyese nyuma agahora akubwira ngo uzagaruke ejo, bikavamo ibibazo ndetse na Polisi igatabara. Abo tutashyizemo bagenda bavuga ko twapfuye, ngo abandi muri twe bagiye i Gitarama.”

Abagana Kazi ni Kazi bavuga ko nta gikoresho kihava kitabonewe umuti kubera abatekinisiye b'ingeri nyinshi bahari
Abagana Kazi ni Kazi bavuga ko nta gikoresho kihava kitabonewe umuti kubera abatekinisiye b'ingeri nyinshi bahari
Inyuba Koperative Abajyahamwe Kazi ni Kazi yimukiyemo munsi y'isoko rya Nyarugenge
Inyuba Koperative Abajyahamwe Kazi ni Kazi yimukiyemo munsi y'isoko rya Nyarugenge