{Ikigo mpuzamahanga gikora Ubugenzuzi bw’imari Ernst & Young, cyasabye Perezida wa Kenya gushyira imbaraga mu gukumira ruswa yibasiye urwego rw’abikorera niba ashaka ko Afurika y’Uburasirazuba ikomeza kwishimirwa n’abashoramari.}
Kenya yasabwe ibi nyuma yo kumurikirwa ibikubiye mu cyegeranyo cya Ernst&Young, cyagaragaje ko urwego rw’abikorera muri Kenya ruri mu zamunzwe na ruswa ku Isi.
Iki cyegeranyo cya Ernst& Young kigaragaza ko byibura kimwe mu bigo bitatu muri Kenya gitsindira isoko gitanze ruswa.
Ubu bushakashatsi bwakorewe mu bihugu 59 rushyira Kenya ku mwanya wa kabiri nyuma ya Misiri.

Iki cyegeranyo kandi kigaragaza Nigeria na Namibia nk’ibihugu itangwa ry’amasoko rikorwa mu buryo bw’ibanga.
Hafi 27% by’abayobozi b’ibigo n’abagenzuzi b’imari babajijwe muri ubu bushakashatsi, bemeje ko hagaragara ubujura bukabije mu bigo by’ubucuruzi muri Kenya.
Ubu bushakashatsi bwanagaragaje kandi ko ubu bujura na ruswa byiganje cyane mu bakiri bato, bafite hagati y’imyaka 35 na 45.
Ernst &Young igira inama Leta ya Kenya gukora ibishoboka igakemura iki kibazo, kuko ruswa itinza imitangire ya serivisi, zigahabwa gusa utanzwe ruswa.

Ibitekerezo 0