{Abaturage bo mu Murenge wa Ndego, Akarere ka Kayonza, bavuga ko ubuhahirane n’Abanyatanzaniya bo mu Ntara ya Karagwe, butuma babasha kubona ibicuruzwa bihendutse badafite mu gace batuyemo.}

Iyo ugeze muri uyu Murenge wa Ndego ku kiyaga cya Kibare ubona amato ya moteri yikoreye ibiribwa(imyumbati, amasaka, ibitoki, ibishyimbo n’ibindi)aturutse muri Tanzaniya aza mu Rwanda ku bwinshi.

Ibiribwa biturutse muri Tanzania bigacururirwa ku kiyaga cya Kibare
Ibiribwa biturutse muri Tanzania bigacururirwa ku kiyaga cya Kibare

Iyo ageze kuri iki kiyaga barapakurura bagahita bagurisha n’Abanyarwanda. Iri soko ryabo abaturage bashyiriyeho inzego zicunga umutekano ku buryo bahahirana neza kandi ntihagire uwakwibwa.

Mahoro Joselyne, umuturage wo muri Murenge wa Ndego, avuga ko mu gace batuye hari igihe imyaka irumba kubera amapfa, abacuruzi bo muri Tanzania bakaza gucururiza muri iryo soko bihangiye ku kiyaga.

Yagize ati“Twebwe hano muri Ndego hakunze gucana izuba ryinshi rikangiza imyaka yacu… tugobokwa n`aba Banyatanzaniya bazana imyaka bakayitugurisha kuri make tutiriwe tujya mu yandi masoko ari kure.”

Undi muturage, Kabarore Alexandre, we yemeza ko Abanyatanzaniya babafatiye runini ariko abaturage ba Ndego bakababazwa no kuba bo bohereza ibicuruzwa bike muri Tanzaniya.

Yagize ati“Urebye mu bijyanye n` ibiribwa nta kintu na kinwe twajyanayo kuko usanga bahinga ku buso bunini kandi bakagira umugisha bakeza cyane kuturusha.”

Abanyatanzaniya bo iyo baremye isoko rya Ndego batahana amafaranga, bakanagura bimwe nabo batabonaiwabo.

Umunyatanzaniya Mukapa Remy waganiriye na IGIHE ku kiyaga cya Kibare, arimo kwitegura gusubira iwabo akoresheje ubwato bwe, yagize ati“Njyewe nzana imyaka hano nkayigurisha kandi nkabona amafaranga menshi aruta ayo nshobora kubona ndi iwacu. Iyo maze kugurisha imyaka yanjye nanjye ngura bimwe mu bikoresho bituruka mu nganda harimo nk`amavuta yo guteka, peteroli, ibibiriti, inzoga zirimo Primus na Mitzing n`ibindi bitandukanye kubera ko iwacu ntiwapfa kubibona ku buryo bworoshye.”

Mukapa avuga ko usibye we hari na bagenzi be benshi bamaze kumenya ko mu Murenge wa Ndego hari amafaranga, ku buryo bahora baza kuhacururiza.

Umunyatanzaniya we yiranguriye inzoga mu Rwanda
Umunyatanzaniya we yiranguriye inzoga mu Rwanda

Umunyamaba Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Ndego, Nsolo Alex Bright, yatangaje ko gutangiza gahunda yo kuhira imyaka imusozi bizafasha kuba abaturage b’uyu Murenge kweza bakihaza mu biribwa, bakanasagurira amasoko.

Yagize ati“Ubu tumaze gutanga imashini zigera hafi kuri 20 zizafasha mu kuhira imyaka mu gihe cy`izuba cyane cyane ku baturage bafite amasambu hafi y`ibiyaga bitandukanye biri muri uyu murenge. Urunva rero ko mu minsi iri mbere natwe tuzaba twarihajije mu biribwa tugere n’aho gusagurira amasoko.”

Nsolo akomeza avuga ko ku ikubitiro bahereye kuri hegitare 200 zahujwe ku mirima iri hafi y’ibiyaga.

Ku bijyanye no kwagura iri soko rihuza abaturage bo muri uyu Murenge, Nsolo avuga ko agiye kugeza icyifuzo ku buyobozi bw`Akarere barebe uko cyashyirwa mu ngengo y`imari, isoko rikubakwa.