{Ibiganiro rusange ni imwe mu nzira yakoreshejwe mu ruganda rw’isukari rw’i Kabuye (Kabuye Sugar Works SARL), rufite na Sosiyete yitwa Madhvani Group yo mu Buhindi, aho byabaye hagato y’abakozi n’umukoresha biza byunganira amasezerano y’umurimo n’amategeko asanzwe, ariko imyanzuro ivuyemo ntifata ibyemezo bijya munsi y’ibiteganywa n’amategeko.}

Byitezwe gutanga umusaruro ushimishije hagati y’impande zombi, kuko bakora mu bwumvikane.

Mu ntangiriro z’iki cyumweru, ku wa 23 Kamena 2014, intumwa z’abakozi bo mu ruganda rw’isukari rw’i Kabuye zagaragaje bimwe mu byifuzo by’abakozi birebana no guhembwa umushahara utajyanye n’igihe, ifunguro rifatirwa ku kazi ridahagije; ndetse no kuvuza abakozi n’imiryango yabo.

Umuyobozi wa Kabuye Sugar Works, M. Thiru Navukkarasu ashyira umukono ku masezerano
Umuyobozi wa Kabuye Sugar Works, M. Thiru Navukkarasu ashyira umukono ku masezerano

Ibyo byose byagejejwe imbere y’Umuyobozi Mukuru w’uruganda Kabuye Sugar Works SARL, abiganiraho n’abakozi bashakira hamwe icyatuma akazi kagenda neza, ndetse n’ubuzima bw’umukozi bukaba bwiza, uruganda na rwo rukarushaho kubona umusaruro n’inyungu bishimishije.

Mbere y’uko ibiganiro bitangira, ibibazo byose byari byaragaragajwe n’abakozi mu mabaruwa bandikiye umukoresha, nk’iyo ku wa 7 Gashyantare 2014 n’iyos ku wa 20 Gashyantare 2014. Byasuzumiwe hamwe mu nama zahuje abahagarariye abakozi n’Ubuyobozi bw’uruganda ku wa 13 Gashyantare 2014 n’iyo ku wa 13 Werurwe 2014, na ho iyo ku wa 23 Kamena 2014 iba iyo gushyira umukono ku masezerano y’ibyo bumvikanyeho.

Ibyo biganiro byatumye mu gihe cy’imyaka itatu, guhera ku itariki ya 1 Nyakanga 2014 abakozi bose bazongererwa umushahara ho 21%, ibyo bigakorwa ku mushahara w’ifatizo ndetse n’andi mafaranga y’inyongera n’ishimwe ku kazi umukozi ahabwa. Ikindi ni uko iyongezwa rya 4% ryakorwaga buri mwaka ku wa 1 Gicurasi, rizajya rikorwa ku wa 1 Nyakanga buri mwaka; ariko rikagendera ku bushobozi n’umusaruro by’umukozi.

Kuri iyi ngingo umukozi azajya akorerwa isuzumamikorere n’umukoresha we wa bugufi, bisuzumwe n’urwego rwisumbuye, byemezwe n’umukoresha. Banemeranyijwe kandi ko ifunguro rya saa sita rihabwa abakozi bakoze riva ku mafaranga 400 rikajya ku mafaranga 500, umwaka utaha rizamurwa ku mafaranga 550, na ho mu 2016 zikaba rigeze kuri 600.

Impande zombi zakiriye zite aya masezerano?

Umuyobozi Mukuru w’uruganda Kabuye Sugar Works SARL, M. Thiru Navukkarasu, mu kiganiro na IGIHE yadutangarije ko iyo abakozi bakora mu mutekano bituma batanga umusaruro.

Agira ati "Tuganira n’abahagariye abakozi, bakatugezaho ibyifuzo byabo. Tubisuzuma dukurikije ubushobozi bw’uruganda, tugahura tukumvikana nk’impande zombi. Ibi twabitangiye kuva mu 2011. Uruganda ruracyafite byinshi byo gukora ku buryo 50% y’inyongera abakozi badusabaga tutari guhita tuyabona, twaganiriye na bo twumvikana ko tubongeza 25% y’umushahara fatizo wabo."

Umuyobozi Mukuru w’uruganda Kabuye Sugar Works SARL, M. Thiru Navukkarasu
Umuyobozi Mukuru w’uruganda Kabuye Sugar Works SARL, M. Thiru Navukkarasu

Thiru akomeza agira ati "Iyo tuganira n’abakozi biradushimisha cyane kuko batubwira ibibazo bafite, kugira ngo bishakirwe umuti. Twizeye ko kuba abakozi bacu bameze neza bizongera umusaruro ndetse n’uruganda rukunguka. Umukozi iyo ameze neza ndetse n’umuryango umeze neza, atanga umusaruro nta kabuza. Gufata neza umukozi no kumwumva bituma agira umutekano mu kazi kandi agatanga umusaruro. Twagize ibibazo by’abakozi bacu twahuguraga bikaduhenda, ariko barangiza bakigendera. Ni igihombo ku ruganda ariko turizera ko bitazongera."

Ku ruhande rw’abakozi, Sindwanirubusa Leonard, umugenzuzi muri Kabuye Sugar Works SARL, akaba na Visi Perezida wa Sendika y’abakozi bo muri urwo ruganda, akora mu ruganda rw’isukari rw’i Kabuye kuva mu 1993. Atangaza ko ibiganiro hagati y’abakozi n’umukoresha byakomotse ku masezerano yari asanzwe bagiranye n’umukoresha.

Agira ati "Buri myaka itatu, dusubira mu masezerano, ubu rero yari irangiye. Twese twishimiye ibyavuye mu biganiro, kuko twahawe umwanya wo kuvuga ibyifuzo byacu kandi bikakirwa. Ntitwirengagije ubushobozi buke bw’uruganda, twemeye ko duhabwa 25% mu gihe twifuzaga 50% y’inyongera kandi ibiganiro bizajya bikorwa buri myaka itatu. Tugiye gukorana imbaraga no kwitabira akazi, kuko ubundi batishimiraga umushahara."

Sindwanirubusa akomeza asaba abakozi bagenzi be kwita ku murimo, kuko kwicara bakaganira n’umukoresha ari agaciro aba yabahaye, kandi bagomba kuzirikana ko buri mwaka amafaranga y’inyongera ku mushahara angana na 4% azajya ashingira ku myitwarire ndetse no ku musaruro w’umukozi.

Ruhumuriza Jean afite imyaka 50 y’amavuko. Yatangiye gukora mu ruganda rw’isukari rw’i Kabuye kuva mu 1988. Atangaza ko kuva yatangira akazi yari afite amasezerano y’umurimo, ariko ibiganiro n’umukozi atari asanzwe abimenyereye.

Agira ati "Ibyavuye mu biganiro biratwubaka. Tugiye gukora akazi tutikoresheje kuko ari inyungu kuri twe ndetse no ku mukoresha wacu."

Ruhumuriza Jean yatangiye gukora mu ruganda rw’isukari rw’i Kabuye kuva mu 1988
Ruhumuriza Jean yatangiye gukora mu ruganda rw’isukari rw’i Kabuye kuva mu 1988

Aya masezerano aza ari inyongera

Amasezerano avuye mu biganiro rusange yagezweho kandi muri SORWATHE na ASSOPTHE Kinihira. Biraboneye Africain, Umunyamabanga Mukuru wungirije w’Ihuriro ry’amasendika y’abakozi mu Rwanda (CESTRAR: Centrale des Syndicats des Travailleurs au Rwanda) atangaza ko amasezerano rusange hagati y’umukoresha n’abakozi ariyo bashyize imbere, kuko byongera imibanire myiza hagati y’abakozi n’umukoresha.

Agira ati "Byongera umusaruro mu kazi, kuko hari ibyo abakozi bumvikanaho n’umukoresha bishingiye ku byifuzo by’abakozi, ubushobozi bw’umukoresha n’imiterere y’ikigo. Abakozi na bo bumva ko bafite uruhare mu kigo, hagamijwe kongera umusaruro kuko bizana inyungu kuri bose. Ikindi kandi ni uko ibibazo bivutse bikemurwa mu mahoro nta mwiryane. Aya masezerano buri gihe aza ari inyongera ku masezerano y’umurimo bagiranye ndetse n’amategeko y’umurimo, kandi atanga izindi nyongera ku byo amategeko ateganya. Ntashobora guteganya ibiri munsi y’ibisanzwe biteganyijwe mu mategeko."

Aya masezerano y’ubwumvikane hagati y’abahagarariye abakozi n’ubuyobozi bw’uruganda rukora isukari rw’i Kabuye, yashyizweho umukonon’Umuyobozi Mukuru w’uruganda, Ushinzwe abakozi mu ruganda, abahagarariye abakozi (6). Ibi byahamijwe kandi n’abayobozi muri Madhvani Group, ushinzwe abakozi muri Madhvani Group, umugenzuzi w’imari muri Madhvani Group n’Umunyamabanga Mukuru wungirije wa CESTRAR. Byakorewe imbere y’umugenzuzi w’umurimo mu karere ka Gasabo.

Uruganda rutunganya isukari rw’i Kabuye rufite abakozi bahoraho 510 n’abakozi ba nyakabyizi basaga 5000. Abakozi batangirwa ubwisungane mu kwivuza kugeza ku bantu bane mu muryango. Mu bibazo uru ruganda rufite harimo kuba kugeza magingo aya rutarashobora kurenza nibura ½ cy’ubushobozi bwarwo kubera ibisheke bike. Ikindi ni uko uruganda ruri kure y’imirima y’ibisheke, bigira uruhare mu izamuka ry’igiciro cy’isukari, mu gihe ahandi uruganda ruba rwubatse mu mirima.

[email protected]