{Urugaga rw’Abikorera mu Rwanda (PSF) rwatangaje ko Abanyarwanda basaga 1500 bahawe akazi mu imurikagurisha rya 2014 ribaye ku nshuro ya 17.}

Uru rugaga ruvuga ko imurikagurisha (Expo) ari umwanya mwiza ku bashaka imirimo nubwo ari ahantu ho kumenyekanisha ibikorwa bitandukanye by’abikorera.

Kuva iri murikagurisha ryatangira usanga hari abantu benshi biganjemo urubyiruko baba bashaka imirimo abenshi muri bo bashaka gufasha abaje kumurika ibikorwa byabo.

Abandi ni abatekinisiye (technicians), baba baje mu mirimo y’ubwubatsi, kubaza (soma kubaaza), gukora amashanyarazi, gusiga amarangi, ndetse hari n’abaza gushaka akazi ko gukoramo amasuku.

Umuyobozi wa PSF, Hannington Namara, avuga ko iyo bategura Expo baba batekereza guha imirimo abantu b’ingeri zitandukanye, gusa ku ruhande rwa PSF bakaba batanga imirimo ibarirwa hati ya 90 ni 100, imyinshi muri yo ikaba ari iy’ibiraka bigera ku minsi 14.

Iyi mirimo ikunze guhabwa urubyiruko cyane cyane abanyeshuri baba baje mu biruhuko.

Namara avuga ko abamurika muri rusange batanga imirimo ibarirwa hagati y' 1000 n’1200, gusa akongeraho ko imirimo yose muri rusange iboneka muri Expo 2014 ishobora gusaga 1500.

Namara avuga ko benshi mu babonye imirimo ari abakora iby’ubwikorezi, abacuruza mu bibanza (stands), abatekinisiye, ndetse n’abafite amacumbi, bacumbikiramo ababa baje kumurika ibikorwa byabo.

Bamwe mu baza kumurika ibikorwa bitandukanye bavuga ko babikora bunganira Leta, bahanga imirimo ishobora guha akazi abantu benshi.

Mbonigaba Twagira Alex ukorera NAIVELA Campany LTD, ikigo gicuruza imiti ya Kinyarwanda ikomoka ku bimera, yemeza ko Expo ari umwanya mwiza wo guha imirimo urubyiruko ruba ruje mu biruhuko, kugira ngo rushobore kubona amafaraga abafasha kugura ibikoresho byishuri nyuma y’ibiruhuko.

Sina Gerard uhagariye Entreprise Urwibutso yavuze ko bitewe n’uburyo baba bateguyemo ibyo bamurika bibasaba gukoresha abakozi benshi, gusa abenshi bakaba ari ababa basanzwe bakora muri Entreprise ye, aho avuga ko kugira ngo ibikorwa bye bigende neza akoresha abagera kuri 300.

Sina yemeza ko mu gihugu hose akoresha abakozi basaga ibihumbi 3000.