Guverineri wa BNR, John Rwangombwa yasobanuye ko mu bihe byashize guta agaciro kw’ifaranga ry’u Rwanda ahanini byaturukaga ku kuba ibyoherezwa mu mahanga bitarinjizaga uko bikwiye, ubu hakaba hariyongereyeho n’imishinga minini leta yakoze yasabaga amadorali menshi.
Ati” Iyo mishinga ni nka KivuWatt yatangiye gutanga ingufu z’amashanyarazi, bagombaga kwishyura inguzanyo bituma hakenerwa menshi. Positivo BGH nayo yongereye umubare wa mudasobwa zikorerwa mu gihugu, byatumye umubare w’ibikoresho by’ibanze bitumizwa hanze wiyongera.”
Yakomeje avuga ko mu bindi bituma umubare w’amadorali akenewe ku isoko ry’ivunjisha wiyongera harimo na hoteli zikomeye zuzuye zimaze kuzura muri Kigali nka Marriot na Convetion Centre kubera ko zatwaye amafaranga menshi kandi y’amanyamahanga.
Kuba Rwandair ngo ikomeje kwagura ibikorwa byayo nabyo biri mu bikomeje gutuma idorali ribura.
Nubwo iyi mishinga isa n’iteje ibibazo ku isoko ry’ivunjisha kuri ubu, ariko n’ibikorwa byitezweho kuzamura ku buryo bugaragara ubukungu bw’u Rwanda.
Rwangomba kandi yaremye agatima abantu, avuga mu guhangana n’iki kibazo kuva muri Kamena uyu mwaka BNR yongereye umubare w’amadorali ishyira ku isoko aho yavuye kuri miliyoni ziri hagati y’enye n’eshanu akagera kuri miliyoni umunani.
Ibi bikaba byaragize uruhare mu gutuma iki kibazo kidakomeza gufata indi ntera kandi ngo hari n’icyizere ko isoko rizongera rigasubira uko ryari rimeze.
Bamwe mu bakora ku isoko ry’ivunjisha baganiriye na The Newtimes bavuze ko ikibazo cy’ibura ry’idorali bamaze igihe kigera ku kwezi bahura nacyo, bigatuma abakiliya bakeneye menshi babasubiza inyuma.
Nubwo bimeze gutya ariko bafite icyizere ko abayobozi bazitabira inama y’Umuryango wa Afurika Yunze ubumwe (AU Summit) izatangira ku itariki ya 10 Nyakanga bazatuma amadorali yiyongera.
Ku wa kane w’icyumweru gishize idorali ryaguraga amafaranga y’u Rwanda 775.5 rikagurishwa 791.





Ibitekerezo 0