{Nubwo umubare w’abamurika wagabanutse muri uyu mwaka ubuyobozi bw’urugaga rw’Abikorera mu Rwanda (PSF) ruhamya ko nta huriro bifite no kuba imyanya isanzwe ikoreshwa n’abamrika muri Expo yaragabanutse.}
Iri murikagurisha rya 2014 ryitabiriwe n’abamurika 329 barimo Abanyarwanda 251 n’abanyamahanga 78, mu gihe umwaka ushize abaryitabiriye bari 404 bagizwe n’Abanyarwanda 296 n’Abanyamahanga 108.

Ubuyobozi bwa PSF bugaragaza ko nubwo umubare w’abamurika wagabanutse, ntibisobanuye ko ubuso bwari busanzwe bukoreshwa nabwo bwagabanutsekuko ikibuga gisanzwe ibibanza bigera kuri 736 byose bikaba biri gukoreshwa.
Hannington Namara, umuyobozi nshingabikorwa wa PSF avuga ko iri gabanuka ryatewe n’uko, hari abishimiye imikorere myiza n’inyungu bagiye babona mumyaka yashize bigatuma “bafata ibibanza byikubye kabiri cyangwa gatatu, ugeranije n’ibyo bafataga mu myaka yashize”.

Hannington Namara kandi yasobanuriye itangazamakuru mbere y’uko iri murikagurishamuzamahanga ritangira ko igabanuka ryabaye muri rusange haba ku Banyarwanda ndetse n’Abanyamahanga.
Takomeje asobanura ko ibibanza 736 byose bikoreshwa uko byakabaye. Iyi expo yabaye indashykirwa kuko abamurika basabwe kuzana kizimyamoto zafasha mu butabazi igihe haramutse hagaragaye inkongi y’umuriro mu buryo butunguranye.
Uretse kizimyamoto, camera zcunga umutekano na zo zabaye agashya muri iyi Expo kuko umutekano w’abayitabiriwe wose ucngirwa ahantu hamwe.
Uko imurikagurisha rigenda rikura,ni nako abaryitabira barushaho kwiyongera. Ubwo iri murikagurisha ryafungurwaga ku mugaragara tariki 24 Nyakanga, Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, Francois Kanimba, yasabye Abanyarwanda kudapfusha amahirwe yabo ubusa bareba isoko ryagutse bafite muri Afurika y’i Burasirazuba.
Minisitiri Kanimba yijeje Abanyarwanda ko ikibazo cy’ibura ry’ibibanza bike biboneka muri expo, kirimo kwigwa ku bufatanye bwa PSF na Leta. Byitezwe ko mu mwaka wa 2017 hazaba hari ikibuga cya Expo gishya i Gahanga muri Kicukiro.
Ibihugu byitabiriye imurikagurisha bigera kuri 15,ibigera kuri 14 bisanzwe biryitabira, naho Pologne ni yo irijemo bwa mbere ku nshuro ya mbere.



Kanda hano ukurikirane ibiri kubera muri Expo 2014

Ibitekerezo 0