{Urugaga rw’Abikorera (PSF) mu Ntara y’Iburasirazuba rwashyizeho abayobozi bashya, biyemeje ko bagiye gushishikariza abacuruzi bato kwagura ibikorwa byabo bagatekereza uko bamenyekanisha ibyo bakora mu ruhando mpuzamahanga.}
Aya matora yitabiriwe n’abayobozi ba PSF baturutse mu Turere tugize Intara y’Iburasirazuba hatowe Habanabakize Fabrice nk’Umuyobozi mukuru wa PSF mu Ntara, agize amajwi 64 muri 71 batoye, naho Gisagara Patrick bahatanaga agira 7.
Hanatowe kandi Ba Visi Perezida babiri, Uwa mbere ni Gasana Charles uwa kabiri yitwa Musabyemariya Therese.
Habanabakize Fabrice watorewe kuyobora PSF mu Ntara y’Iburasirazuba, yashimiye icyizere yagiriwe n’abamutoye, avuga ko icyo azibandaho ari iterambere, ubufatanye, gushishikariza abacuruzi bato gukora ubucuruzi bw’umwuga bakajya hanze y’igihugu.
Yanavuze ko abacuruzi bazashishikarizwa gutanga neza imisoro ya leta, guhuriza hamwe abacuruzi binyuze muri za koperative, bakaba banakora ibikorwa bibyara inyungu bihuriweho n’abacuruzi bose.
Habanabakize yakomeje avuga ko bifuza gukorana bya hafi n’ubuyobozi bwite bwa leta kugira ngo habe impinduka muri iyi ntara.
Yagize ati”Twebwe nka PSF turifuza gukorana bya hafi n’inzego zitandukanye za leta kugira ngo hagaragare impinduka duhereye aho dutuye bikozwe natwe abikorera.“
Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Odette Uwamariya, yasabye abikorera ko mbere na mbere gushyira imbaraga mu Ntara yabo.
Yagize ati "Turabasaba ko abikorera bo muri iyi ntara bahera hano muri iyi ntara bakahakorera ibikorwa bitandukanye by’iterambere bubaka amahoteri, inganda n’ibindi.“
Guverineri yavuze ko ibikorwa bifuzako abikorera bashyiramo imbaraga mu kubiteza imbere harimo ubuhinzi, ubworozi n’ubukerarugendo.
Yagize ati”Turifuza ko ubuhinzi n’ubworozi bikorwa mu buryo bw’umwuga hongerwa agaciro k’umusaruro. Byunvikane ko twifuza inganda. Muri iyi ntara kandi dufite ibiyaga byinshi bishobora kubakwaho amahoteli bityo bikaba byakurura abakerarugendo.“
Abatowe bazarangizaq manada yabo mu mwaka wa 2017.





Ibitekerezo 0