{Guhera muri Mata uyu mwaka ibiciro ku isoko birimo kugenda bizamuka , by’umwihariko ibiribwa.}

Umunyamakuru wa IGIHE yagiye mu isoko rya Ziniya riherereye mu murenge wa Kicukiro, Akarere ka Kicukiro, abucuruzi n’abahaha nabo bahamya ko ibiciro byiyongereye muri iyi minsi ugereranije n’ukwezi kwa Mata 2014.

Muri iri soko ikiro cy’ibishyimbo kiragura amafaranga 45 (Frw 450) mu gihe muri Mata 2014 cyaguraga amafaranga 400, icy’igitoki cyaguraga amafaranga 160 ubu kigeze ku mafaranga 180, ishu yaguraga amafaranga 200 ubu iri ku Frw 150.

Umufuka w’amakara waguraga Frw 6500 ugeze ku 7,000, ikiro cy’ibirayi kigeze ku Frw 200 mu gihe cyaguraga 180. Ibicuruzwa bitazamutse ni nk’inyama, isukari, umunyu n’umuceri.

Nibyobyiza Solange, Umucurizi w’ibishyimbo waganiriye na IGIHE yavuze ko guhenda ku ibyo biribwa ahanini biterwa n’uko biba ari bike ku isoko nyamara ababishaka ari benshi.

Ikigo cy’igihugu cy’ibarurishamibare cyatangaje ko mu kwezi gushize kwa Gicurasi 2014 ibiciro ku isoko mu Rwanda byiyongereyeho 4,2% ugereranyije na Gicurasi 2013.

Ibiciro mu mijyi

Ibiciro ku masoko mu mijyi byiyongereyeho 1,9% mu kwezi gushize kwa Gicurasi 2014 ugereranyije na Gicurasi 2013.

Ihinduka ry’ibiciro ku isoko mu Rwanda mu kwezi kwa kane 2014 ryari ku kigereranyo kingana na 2,7%.

Bimwe mu byatumye ibiciro bizamukaho 1,9% mu kwezi kwa Gicurasi n’ibiciro by’ibiribwa n’ibinyobwa bidasembuye byazamutseho 3,0%, 2. ibiciro by’amaresitora n’amahoteli byazamutseho 10,6% .

Iyo ugereranyije Gicurasi 2014 na Gicurasi 2013 ubona ko ibiciro by’ibintu bitarimo ibiribwa n’ibikomoka ku ngufu byarazamutseho 2,3%.

Wagereranya ukwezi kwa Gatanu (Gicurasi 2014) n’ukwezi kwa Kane 2014 ibiciro byamanutseho 0,7%. Iri gabanuka rikaba ryaratewe n’ibiciro by’ibiribwa n’ibinyobwa bidasembuye byagabanutseho 1,1%, ibiciro by’ibinyobwa bisembuye n’itabi byagabanutseho 1,8% n’ibiciro by’ubwikorezi byagabanutseho 0,7%.

Ibiciro mu byaro

Mu kwezi gushize kwa Gicurasi 2014 ibiciro ku masoko mu byaro byiyongereyeho 5,4% ugereranyije na Gicurasi 2013. Ihinduka ry’ibiciro ku masoko mu byaro mu kwezi kwa Kane 2014 ryari ku kigereranyo kingana na 5,8%.

Bimwe mu byatumye ibiciro bizamukaho 5,4% mu kwezi kwa Gicurasi n’ibiciro by’ibiribwa n’ibinyobwa bidasembuye byazamutseho 7,8%, ibiciro by’amazu, amazi, amashanyarazi, gazi n’ibindi bicanwa byazamutseho 5,1%.

Iyo ugereranyije n’ukwezi kwa Gatanu 2014 n’ukwezi gushize kwa Kane 2014 ibiciro ntibyahindutse.

[email protected]