Sosiyete itwara abantu n’ibintu mu kirere ya RwandAir, iherutse gushyira ku isoko 49% by’imigabane yayo.

Ethiopian Airlines na Etihad Airways ni amwe mu makompanyi make y’indege yamaze kugaragaza ubushake bwo kugura iyi migabane.

Inama y’Ubutegetsi ya RwandAir na Minisiteri ifite mu nshingano gutwara abantu n’ibintu bazakora igenzura ku busabe bw’aya makompanyi mpuzamahanga mu gufatanya na RwandAir.

Amakuru agera kuri IGIHE ni uko amasosiyete yasabye kugira iyi migabane ari menshi, hasigayemo izi ebyiri Ethiopian Airlines na Etihad Airways.

Nta kidahindutse sosiyete izegukana iyi migabane izamenyekana mbere y’impera za 2015. Uzashobora gutsinda azagira uburenganzira ku migabane yashyizwe ku isoko ingana na 49%.

Etihad Airways iramutse itsindiye iyi migabane yafasha RwandAir mu rwego rw’ubunararibonye kuko ikorana na kompanyi nyinshi ku mugabane wa Afurika harimo Kenya Airways, Royal Air Maroc, Air Seychelles na South African Airways.