{Airtel-Rwanda iramurika telefoni zitwa “Nyampinga” bivugwa ko zikunzwe cyane kuko zihendutse kandi zikaba zikoresha urubuga rwa facebook ku buntu nk’uko byemezwa n’abahagarariye Airtel mu imurikagurisha rya 2014.}
Izi telefoni zisanzwe zigura amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 12, ubu muri Expo 2014 ziragura ibihumbi umunani by’amafaranga y’u Rwanda.
Izi telefoni zifite imwihariko wo kuba zikoresha Facebook, yihuta kandi y’ubuntu ndetse zikaba zinafite radio na camera bikomeza kuyogerera amahirwe yo gukundwa cyane.
Na none kandi abamurika muri stand ya Airtel bemeza ko n’izindi telefoni zihacururizwa zaba izizigezweho (smartphones) n’izindi, zose zagabanyirijwe ibiciro.
Mu imurikagurisha kandi, iyi sosiyete irimo gukorana n’ibindi bigo bigurisha telefoni nka Techno ndetse na Konka.
Abakiriya n’abandi bose bagana Airtel muri Expo barimo gusobanurirwa promotion “Wiceceka” aho bahabwa ububasha bwo kuvuga umunsi wose ku mafaranga 200 gusa.
Ku bafite amafaranga 100 muri telefoni bo bivugwa ko bahabwa iminota 21 n’umunota umwe wo guhamagara indi mirongo mu gihugu. Amafaranga yo 300, ngo ashobora kuguhesha iminota 75 ndetse n’iminota itanu yo guhamagara indi mirongo.
Abahagarariye Airtel muri expo barasaba abafatabuguzi kwitabira gukoresha umurongo wa Airtel mu rwego rwo gukomeza kubona amahirwe meshi iyi sosiyete ibafitiye.
Airtel kandi na yo yatangije uburyo bushya bwo kubikuza amafaranga kuri Airtel Money hakoreshejwe ATM. Izi ATM zatangiye gukoreshwa n’ibigo by’itumanaho ni iza I&M Bank yahoze yitwa BCR.
Kanda hano urebe amafoto yo muri Expo 2014

Ibitekerezo 0