{Bamwe mu bacuruzi bakorera mu masoko atandukanye cyane cyane ay’ibiribwa, baravuga ko bahangayikishijwe bikomeye n’igabanuka ry’amafaranga babonaga mbere, basanga riterwa n’uko ibiciro ku masoko byazamutse ku bicuruzwa bimwe birimo ubunyobwa, amavuta y’ibihwagari, indagara z’indundi, umuceri, n’ibindi.}

Mu kiganiro IGIHE yagiranye na bamwe muri bo mu masoko atandukanye yo mu mujyi wa Kigali, bagiye badutangariza uko ubuzima bwabo n’imikorere bihagaze, n’uburyo bamwe bavuga ko ari ukwanga kwicara mu rugo gusa.
Bazirete Eugenie wo mu isoko rya Nyabugogo kwa Mutanga, yagize ati: “Ibiciro by’ibicuruzwa byarazamutse tukabirangura bihenze tukanabura abaguzi. Urugero ni ubunyobwa bwaguraga amafaranga 1000 none ubu bugura 1200 ku kiro. Sosoma ziva hanze zarahenze, umuceri wa Pakisitani wavuye kuri 13,500frws ugera ku 14,800frws.”
Amavuta y’ibihwagari nayo ngo yarahenze kuko akajerekani kaguraga 8000frws, kuri ubu kageze ku 12,000frws, mu gihe indagara z’indundi zo zihenze cyane kuko ngo ikiro kigura 7500frws na 8000frws cyaranguwe 7000frws, abazigura nabo ngo ugasanga barabuze cyane kuko bagabanutse bigaragara kandi ubundi zarahoze zigurwa cyane kubera uburyo zikundwa.
Tuyishime Aimée, umwe mu bacuruzi b’indagara ku isoko ryo kwa Mutanga, abona bigoye nk’umutangizi gutangira abona ibihombo. Ati: “Turangura indagara ziduhenze, tukabura abaguzi bazo tukanagira ikibazo cy’uko uko zitinda zigenda zita ibiro, aho ibiro 10 bishobora gusigara ari 9 nyuma y’iminsi ibiri. Dukomerewe n’ubucuruzi muri iyi minsi. Nkanjye ukibwinjiramo umaze amezi atatu, ndabona binteye ubwoba kuko uku kwezi ko twarahombe bikabije.”
Si ibi gusa bihenze, kuko abacuruzi b’imbuto nabo bavuga ko iziva hanze ziba zihenze. Mandarine zituruka i Burundi imwe igura 150frws na 200frws iriyo, yagera mu Rwanda ikiro kikageza mu 1200frws kubera ikibazo cy’imisoro, aba bacuruzi bavuga ko ikwiye kumanuka.
Izamuka ry’ibiciro ngo ryanageze ku munyu n’ifarini, byiyongereyeho igiciro kandi biri mu bikoreshwa cyane buri munsi, aho umunyu utabura mu biryo, n’abagura ibiribwa mu ma saa sita usanga bagura ibikoze mu ifarini (sambusa, amandazi, imigati, cake, capati n’ibindi). Ifarini ibiro bibiri byaguraga 1250 kuri ubu bigura 1400 cyangwa akanarenga mu maduka.
Zaninka Thérèse ucuruza ibitunguru, yatangarije IGIHE ko ikiro cy’Ibitunguru by’umweru kigura 600fwrs cyaraguraga 500frws, bakaba bafite impungenge z’uko bibora bagahomba cyane.
Ati: “Dufite igihombo cyane kuko ibitunguru biva mu majyaruguru biraduhombera. Niba biterwa n’imvura birabora ugasanga byuzuyemo mazi, ariko iby’i Muhanga na Byumba byo ntibibora cyane nk’ibi byo mu majyaruguru. Biri kuboneka, kandi tuba twabiranguye duhenzwe wakuraho ibishishwa byaboze ugasanga hasigaye kimwe cyakabiri cy’ibyo waranguye.”
Bamwe muri aba bacuruzi bavuga ko hari igihe nka mbere ya sasita babaga bacuruje 20,000frws, none kuri ubu hari n’igihe bataha badakoze ku ifaranga kandi batunze ingo, bamwe baza kukazi bateze, bakeneye kubaho no kubeshaho imiryango yabo.

ushaka kudusangiza ibitekerezo n’uko ubibona ku isoko watwandikira kuri [email protected]

Ibitekerezo 0