Maniriho avuga ko ageze ku bucuruzi bw’akabari gaciriritse k’inzoga nubwo agifite imbogamizi yo gukodesha aho acururiza.Icyakora ngo mu minsi mike aratangira gukorera mu nzu ye igiye kuzura.
Uyu munyarwandakazi uhamya ko yatangiye gukora umwuga w’uburaya afite imyaka cumi n’itatu y’amavuko, avuga ko nta cyiza na kimwe yigeze abona muri uyu mwuga, uretse gutotezwa no kwamburwa buri munsi.
Uko yavuye mu buraya
Mu mwuga wo kwicuruza Maniriho yaje guterwa inda n’umugabo, babyumvikanaho bahita babana. Ubu bafitanye abana babiri.
Agira ati “ Kubera ko nta yindi nyungu nabonaga mu buraya nahisemo kumushaka kuko na we atigeze angora tujya kubana, ubu dufitanye abana babiri."
Akiva mu buraya yatangiye gucuruza ibisheke, nyuma aza kwihuza na bagenzi be batangira ikimina.
Agira ati “Mbere siniyumvishaga akamaro ko kuzigama ariko nagiye mu kimina twizigamamo amafaranga 500 buri cyumweru. Nari natekereje ukuntu nava ku bisheke ngacuruza ubushera nuko nguza amafaranga 20,000 mu itsinda mpita nishyuramo inzu amezi abiri ntangira kuyicururizamo ubushera. Natangiriye ku ijerikani imwe y’ubushera ngenda nzamuka nongeramo n’inzoga.”
Maniriho yakomeje gushakisha icyateza imbere ubucuruzi bwe aza no kugura ibyuma bya muzika kugira ngo akurure abakiriya benshi.
Avuga ko kwizigamira byatumye agera ku nzozi ze bitamugoye cyane.
Ati “ Akabari kanjye kaje gukundwa na benshi. Kuko nari mfite igitekerezo cyo kwiyubakira inzu yanjye, nagerageje kwizigama inyungu kuri konti nafunguje muri banki. Mu gihe cy’amezi atandatu nari maze kugura amabati 20. Intego yanjye yari ukubaka inzu y’amabati 70.”
Kuva muri Kamena umwaka ushize,ubu Maniriho yujuje inzu ebyiri zirimo iinzu igezweho igeze ku musozo ifite agaciro ka miliyoni eshatu.
Afite n'ubumemyi mu myuga
Maniriho nyuma yo kureka uburaya ntiyigeze ahwema no gutekereza ku buzima bwe bw’ejo hazaza.
Yagiye kwiga gutunganya imisatsi (Coiffure ). Yatangarije IGIHE ko abakiriya be bamusanga mu rugo ngo kuko atabona umwanya wo gukorera aho batunganiriza imisatsi (salon de coiffure).
Agira ati “ sinkora akazi ko gusuka buri munsi nk’umwuga untunze ariko igihe umukiriya aje mu rugo ashaka iyo serivisi ndayimuha ngakorera n’iryo faranga."
Inama ku bagore n’abakobwa bicuruza
Maniriho agira inama abagore n’abakobwa bicuruza ko bagomba guhindura imyumvire ntibumve ko ubuzima bwabo bushingiye ku kwicuruza.
Ati “ Bafite imbaraga n’ubwenge nibahindure ibitekerezo bakorere hamwe bizabageza ku iterambere."



Ibitekerezo 0