{Mugiraneza Anastase, ufite imyaka 30 y’amavuko ukomoka mu Karere ka Gakenke mu Ntara y’Amajyaruguru yaje gushakisha ubuzima mu Mujyi wa Kigali mu mwaka wa 2002, atangirira ku gukora umurimo wo gufasha abubatsi (aide-Maçon) biramunanira bukeye ntiyacika intege atangira gukora akubukarani, ugeza aho nabwo aburenze agura moto.}

Mu kiganiro Mugiraneza yagiranye na IGIHE, kuri uyu wa Gatanu tariki 14 Gashyantare 2014, yadutangarije ubuzima butoroshye yaciyemo kuva akigera mu Mujyi wa Kigali akora ubukarani kugeza aho yiguriye moto 2 nshyanshya, nubwo ngo Atari yarigeze atekereza ko yakwikorera ndetse akanagira icyo asagurira umuryango we.
Yavuze ko nyuma yo kunanirwa imirimo y’ubuyedi yahisemo kujya yikorera imizigo i Nyamirambo ku Ryanyuma kugirango aronke amaramuko.
Yagize ati: “Aho ku Ryanyuma natangiye kuhakorera mu mpera za 2003, iyo byagendaga neza nungukaga amafaranga ibihumbi 2, gusa ariko maze gushaka umugore nibwo natangiye kubona ko nitumara kubyara umwana ayo mafaranga atazamutunga.”
Ati: “Umunsi umwe nararyamye nanzura kwinjira mu nama y’abakarani bagenzi banjye, ubwo twatangaga amafaranga 600 buri munsi ubundi uramukiwe gutombora akazafata agatubutse.”
Mu kiganiro twagiranaga ubona Mugiraneza ari n’ibyishimo byo kutubwira iterambere rye, yatumenyesheje ko umunsi we wo gufata amafaranga mu ishyirahamwe ry’abakarani ugeze, yafashe amafaranga ibihumbi 80 ubwo yahise ashingira umugore we umushinga wo gucuruza amakara, biyemeza no gufata iyindi myanya 4 mu nama.
Yakomeje agira ati: “ku bufatanye no kwizerena n’umugore wanjye, twahise tuzamuka dukoresheje imbaraga nyinshi kugeza igihe twazamutse tubona amafaranga ashobora kugura moto tutagujije.”
“Twaguze moto maze kuyiga mfite n’ibyangombwa byo gutwara, ni uko naretse ubukarani ntangira gutwara kugeza magingo aya, moto ya mbere yahise igura iya kabiri.”
Mugiraneza yakomeje atangariza IGIHE ko afite amafaranga asaga miliyoni kuri banki, akaba afite abana 2, umwe yiga mu ishuri ribanza rya Kivugiza, naho umuto yiga mu Kiburamwaka kuri Fatima mu Mudugudu wa Gabiro mu Kagali ka Kivugiza kandi bose babayeho neza.
Yakomeje avuga ko uretse ibyo amaze kugeraho mu gihe kinini kandi bivuye mu cyuya cye, afite n’umugambi wo kubaka inzu ye bwite muri uyu mwaka, kuko ngo afite n’ikibanza gifite ibyemezo kandi cyujuje ubuziranenge nk’uko bisabwa n’igishushanyo mbonera cy’Umujyi wa Kigali.
Mu buhamye yaduhaye mu rwego rwo gushishikariza urundi rubyiruko kudacika integer, yagize ati: “Ubunararibonye mfite mbutewe n’ubuzima naciyemo, bunyemeza ko Imana ishobora gufasha umuntu biciye mu murimo w’amaboko ye, ariko mu gihe nyir’ubwite afite ubushake n’intego nziza.”
Iterambere Mugiraneza amaze kwigezaho rishobora kubera isomo benshi mu rubyiruko bafite inzozi zo gukira, nubwo u Rwanda kimwe n’ibindi bibihugu bikiri mu nzira y’amajyambere bigifite imbogamizi zishingiye ku miterere y’ubukungu, kubura ubumenyi n’ubushobozi, imyumvire, kugaya akazi, ubunebwe n’ibindi.


Ibitekerezo 0