{Abanyamuryango ba Koperative Umugambimwiza yo mu Murenge wa Kanjongo mu Karere ka Nyamasheke, barishimira ko bamaze kwiyubakira inzu y’igorofa bayikuye mu mucanga bacukura bakanawucuruza.}
Umwe mu bagize iyi Koperative icukura umucanga mu mugezi wa Karundura, Baryimare Emmanuel yemeza ko buri wese mu banyamuryango 68 bagize iyi Koperative, amaze gutera imbere.
Ati “Iki gitiyo cyampaye inzu nziza irimo n’amashanyarazi, igitiyo cyampaye inka ndetse n’amasambu, igitiyo gituma mbona umusanzu wa mituweli ku gihe kandi n’abana bakiga neza.

Uretse iterambere ry’abanyamuryango ku giti cyabo, iyi Koperative igeze ku rwego rwo gutekereza ku bindi bikorwa bibyara amafaranga.
Ni muri urwo rwego Koperative Umugambimwiza iri kubaka inzu y’igorofa mu kagari ka Kibogora. Iyi nzu ifite ibice bibiri, kimwe kikazakorerwamo akabari, ikindi kikabamo amacumbi.

Ufitamahoro Daniel usanzwe akuriye Komisiyo y’ubugenzuzi muri iyi Koperative, avuga ko icyo gikorwa ari imbuto y’imicungire myiza y’umutungo wa Koperative.
Agira ati “Imicungire myiza y’umutungo wa Koperative yacu, ni yo yatumye dutekereza iki gikorwa kugira ngo dukomeze gutera imbere”.
Akomeza vuga ko umushinga wose w’inyubako no gutunganya ubusitani bwayo bizabatwara amafaranga y’u Rwanda arenga miliyoni 100.
Ufitamahoro ashimishijwe n'uko bageze ku rwego rwo gusakara bagikoresha amafaranga yabo, ubu bakaba ari bwo bari gushaka inguzanyo ya banki kugira ngo bazarangize umushinga wabo neza.
Avuga kandi ko uyu mushinga uzabafasha cyane mu minsi iri imbere kuko hari abazaba bageze mu za bukuru kandi akazi bakora gasaba ingufu nyinshi.

Koperative Umugambimwiza ifite abanyamuryango 68, icukura umucanga mu mugezi wa Karundura, ikagira n’ibindi birombe imusozi icukuramo amabuye.
Ifite isoko mu turere twa Nyamasheke na Rusizi, abayigize bose bagakora uyu murimo uvunanye batiganda kuko bazi umusaruro bakuramo.




Ibitekerezo 0