Ibi bituma benshi bashaka akazi bakora, nyamara ahatangwa akazi henshi bagasaba uburambe (kugaragaza ko hari ahandi ibyo usaba gukora wabikoze) ndetse n’ushatse kwihagnira umurimo bikamugora kubera kutagira ubumenyi.

Ibi bituma abamaze kurangiza amashuri ndetse n’abakiyarimo bashaka aho bimenyereza gukora ibyo bize, mu rwego rwo kurushaho gukarishya ubwenge no gushyira mu bikorwa ibyo bize.

Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare giheruka gusohora Raporo ivuga ko ubushomeri mu Rwanda buri kuri 2%, ku bize kaminuza bikagera kuri 13,5%.

Nyabyenda Jean Baptiste, amaze kwitegereza agasanga bitangiye kugora benshi kubona aho bimenyereza umwuga, yashinze urubuga ruhuza abashaka aho bimenyereza n’ibigo bibakira.

Abinyujije mu ikompanyi ye yitwa ‘Yeejo Limited’, yashinzwe urubuga http://find.yeejo.rw aho umuntu ashobora kubona uburyo bwo guhura n’ibigo bishaka abifuza gukora imenyerezamwuga cyangwa ushaka kwimenyereza akaba yabona Sosiyeti zifite imyanya.

Nyabyenda avuga ko iyi kompanyi ubwayo nayo hari abo ifata bakimenyereza mu itangazamakuru, ikoranabuhanga, kwihangira imirimo, kuvugira kuri Radio iri ku rubuga http://yeejo.rw/ ndetse no kwiga kwandika inkuru akenshi zibanda ku rubyiruko rwiteje imbere.

Yagize ati “Ni uburyo twashyizeho ngo uwo umunyeshuri aze ashyireho umwirondoro we, yaba ari ifoto, inyandiko ndetse na Videwo, ibi kandi bikongera bigakorwa n’ikigo cyaba icya Leta n’ikigenga gishaka abantu cyamenyereza.”

Nyabyenda kandi yavuze ko bamaze guha imenyerezamwuga abagera kuri 20 mu bijyanye no kwihangira umurimo, ikoranabuhanga n’ibindi ndetse aba mbere bafashije bane bimenyereje binyuze muri iki kigo bamaze kubona imirimo.

Uyu musore avuga ko bifuza ko uyu mwaka baba bamaze kugira abagera ku 100 bafashije kubona aho bimenyereza ndetse umwaka utaha umubare ukaba wakwiyongera.

Nubwo afite iyi ntumbero, avuga ko ubushobozi bukiri imbogamizi ituma batagera ku mubare mwinshi ushoboka, ariko ku bufatanye n'ibigo bakorana 'nta kabuza ko inzozi zizaba impamo'.

Nyabyenda Jean Baptiste wiyemeje gufasha abahura n'ikibazo cyo kuba ntaho kwiyemenyereza ibyo bize
Nyabyenda Jean Baptiste wiyemeje gufasha abahura n'ikibazo cyo kuba ntaho kwiyemenyereza ibyo bize

[email protected]