Ubwo yaganiraga na Rua Rwanda, mu kiganiro cyasohotse ku wa 10 Ugushyingo 2026, Temarigwe yavuze ko ari mu myiteguro yo kongera gusubira mu marushanwa yo kurya.

Ati “Ubu ni bwo ndimo kwinjiramo. Ubu ngiye kongera njye nkina mu marushanwa. Ndarya nawe ukavuga uti ‘umuntu arariye’. Ubu ndi gukorera imyitozo i Musanze, mfiteyo n’ikipe.”

Temarigwe yakomeje asubiza DJ Pinky wigeze kumusaba ko bazahangana mu marushanwa yo kurya. 

Mu mezi atandatu ashize, uyu mukobwa yagize ati “Ahubwo banshakire Temarigwe, tuzahure muri ‘Episode’ ya gatanu nzasohora, mwemeze. Ese ubu ngubu amakuru ntaramugeraho ko hari umwana yabyaye mu gasozi?”

Temarigwe yagize ati “Hari umukobwa bita DJ Pinky. Naramubonye, yarambwiye ngo arashaka gukina nanjye. Ariko nasanze utwo yarya ari duke. Numvise abwira abanyamakuru ngo arashaka kuzakina nanjye.”

Mu kiganiro, Temarigwe yasabye DJ Pinky kuzashaka abandi bakobwa bazajya bakinana mu ikipe y’abagore, bityo ko yabona aho ahera abafasha.

Ati “Azashake abandi bakobwa abatoze, babe ikipe yuzuye. Bazanshake mbigishe. DJ Pinky, ndagusaba kuzashaka abandi bakobwa 10. Nabonye ushoboye.”

Temarigwe yanasabye Minisiteri ya Siporo kuzamufasha mu bijyanye no gushinga ishyirahamwe ry’abantu bafite impano yo gukina aya marushanwa, bakaba batera imbere nk’ab’ahandi.

Ati “Turasaba Nyakubahwa Minisitiri wa Siporo kuzadufasha tukabasha kugira ikintu cyagutse. Urumva ko harimo n’uburinganire. Abanyarwanda bakajya bishima ariko.”

Temarigwe afite imyaka 74 y’amavuko. Yamenyekanye cyane mu marushanwa yabaye mu myaka ya za 2010.

Temarigwe Abdallah yavuze ko agiye kongera kugaragara cyane mu mukino wo kurya