Ibi ni ibyagarutsweho ku wa 27 Ugushyingo 2026, mu kiganiro ku hazaza h’ubukungu bushingiye kuri siporo mu nama ya YouthConnekt Africa.
Mukazayire yagaragaje ko ishoramari mu bibuga no mu nzu y’imikino ritanga amahirwe menshi y’imirimo cyane cyane ku rubyiruko kandi bikaba ari ibikorwa byo guteza imbere imibereho myiza y’abaturage.
Ati “Nk’abagize za guverinoma, dufite inshingano zo gufatanya n’abikorera ndetse n’abandi bafatanyabikorwa kugira ngo dushyireho uburyo bwo guteza imbere siporo. Iyo dushoye imari muri sitade, mu nzu z’imikino no mu bibuga bitandukanye, tuba duhuje abantu, twizeye ko impano zizahakurira.”
Akomeza ati “Iyo uhafunguye aho kugurishiriza ikawa, ugatangira gucuruza ibicuruzwa bijyanye n’imikino, ugashyiraho n’ibindi bicuruzwa na serivisi, uba uhaye ibyo bikorwa remezo agaciro. Uko ni ko ishoramari mu bikorwa remezo ribyara ubucuruzi. Inyubako ubwayo ni igice kimwe cy’iryo shoramari.”
Yagaragaje ko kandi ubu aho urwego rwa siporo rugeze utarutandukanye n’abari mu rwego rw’imyidagaduro kuko uwateguye imikino aba akeneye, abahanzi, abyinnyi, abageni n’abandi ibituma abantu benshi babona imirimo.
Ati “Urugero Guverinoma y’u Rwanda yashoye imari mu kubaka BK Arena. Ubu, igikorwa kimwe kibera muri BK Arena gihanga imirimo igera hafi ku 2.500. Iyo mirimo ituruka kuri serivisi zitandukanye zitangirwa aho.”
Afurika ibona 2,5% by’amafaranga ava mu rwego rwa siporo
Minisitiri w’Urubyiruko na Siporo wa Sénégal, Djirèye Clotilde Coly, yavuze ko kuba muri Afurika urubyiruko ari rwo rwinshi ndetse rukaba runakunda imikino ayo ari amahirwe rukwiye kubyaza umusaruro binyuze mu gushakira ibisubizo ibibazo bikigaragara mu rwego rwa Siporo muri Afurika.
Ati “Kuba dufite urubyiruko rwinshi, kuba abantu benshi bakunda siporo no kuba dufite impano muri siporo zizwi ku isi, ni bimwe mu byiza dufite. Nyamara, ayo mahirwe ntarabyazwa umusaruro uhagije. Bivugwa ko ubukungu bushingiye kuri siporo ku Isi bubyara arenga miliyari ibihumbi 2,3 z’amadolari (2.3 trillion) ku mwaka, mu gihe umugabane wa Afurika ubona hafi 2,5% by’agaciro k’ibigurishwa muri urwo rwego gusa.”
Agaragaza ko ibyo biterwa n’uko byinshi mu byifashishwa mu rwego rwa siporo bikurwa ahandi aho gukorerwa muri Afurika.
Minisitiri w’Urubyiruko na Siporo wa Tchad, Naïr Abakar, yagaragaje ko nyuma yo kugira ibikorwaremezo bya siporo hakenewe n’ubumenyi bwo guteza imbere ibikorerwa muri ibyo bikorwaremezo, Afurika ikarekera gutakaza amafaranga menshi ikura inzobere zitandukanye hanze yayo.
Yagaragaje kandi ko hakenewe kumenyekanisha impano Nyafurika mu mikino ku ruhando mpuzamahanga, kuko usanga abantu benshi ku Isi no muri Afurika bakurikira amarushanwa mpuzamahanga cyane kurenza uko bakurikira iyo muri Afurika kandi si uko muri afurika hatari impano.
Ati “Abantu benshi bazi amakipe yo mu Burayi n’amarushanwa ahabera, ariko bake cyane ni bo bazi siporo yo muri Afurika, harimo n’umupira w’amaguru. Aho ni ho mbona amahirwe ya mbere y’ubucuruzi ku rubyiruko rwo muri Afurika. Rushobora kumenyekanisha no kubyaza inyungu impano zarwo n’iz’abandi Banyafurika.”
Ikigo gishinzwe guteza imbere ubukerarugendo bushingiye ku nama (RCB), mu 2025 cyagaragaje ko mu myaka ine u Rwanda rwinjije miliyoni 50$ [Arenga miliyari 70 Frw] yavuye mu bikorwa bya siporo.










Ibitekerezo 0