Daily Mail itangaza ko Jaycee Chan w’imyaka 32 yemeye aca bugufi asaba imbabazi kuri iki cyaha yarewaga ngo kuko byamubayeho atabigambiriye.

Mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru agisohoka yavuze ko yari yarigometse ku babyeyi ajya mu bitamufitiye akamaro, bityo akaba asaba imbabazi ku makosa yose yakoze kandi ngo na we ubwe bimutera ikimwaro kuba yaremereraga abantu kunywera urumogi mu nzu ye.

Igihe yakatirwaga Jaycee Chan w’imyaka 32 ntiyigeze agorana na gatoya ndetse yahise yemera ibyaha yaregwaga. Yavuze ko ubwo Polisi y’u Bushinwa yamufataga, ngo yari kumwe n’umukinnyi wa filime mugenzi we , Umunya- Taïwan witwa Kai Ko icyo gihe akaba yaramusabiye guhabwa igihano ngo kuko ari na we wabimushoyemo.

Icyaha uyu mwana yafatiwemo cyababaje cyane Jackie Chan dore ko ari Ambassaderi mu kurwanya ibiyobyabwenge mu Bushinwa kuva mu mwaka wa 2009.

Muri Kamena 2013, Perezida w’u Bushinwa Xi Jinping, nibwo yatangije ibikorwa byo guhigisha uruhindu abantu bose bakekwaho kunywa ibiyobyabwenge muri icyo gihugu. Kuva icyo gihe, mu Mujyi wa Pekin honyine hamaze gutabwa muri yombi abarenga 7800.