Iby’urupfu rwe byemejwe n’inshuti ze ndetse n’ uwari umunyamategeko we.
Michael Cimino watsindiye ibihembo bibiri bya Oscar (ibihembo bihabwa umukinnyi wabaye indashyikirwa mu gukina filimi) yitabye Imana kuri uyu wa Gatandatu i Beverly Hills aho yari asanzwe atuye.
Eric Weissman, inshuti akaba yaranahoze ari umunyamategeko wa nyakwigendera, yavuze ko hari hashize iminsi Cimino ataboneka ku murongo wa telefoni bituma bahamagara polisi ari nayo yaje kumusanga mu rugo rwe arwamye mu gitanda yapfuye.
Weissmann yavuze ko atari azi niba Cimino arwaye.
Cimino, abakunzi ba filimi bazajya bibuka uruhare rwe mu kuyobora filimi zirindwi zakunzwe cyane.
Filimi The Deer Hunter uyu mugabo yayobye yarakunzwe , yiyongera ku yitwa Heaven's Gate.
The Deer Hunter yakinwemo n’ibihangange muri filimi nka Robert de Niro na Christopher Walken . Gukina muri iyi filimi byatumye batwara ibihembo bigera bitanu bya Oscar bityo na The Deer Hunter igirwa filimi nziza y’umwaka wa 1979.
Ni filimi yavugaga ku buzima bw’ inshuti zari zituye mu Mujyi wa Pennsylvania ikavuga ku ngaruka zatewe n’intambara ikomeye yo muri Vietnam.
Agendeye ku kuba iyi filimi yakunzwe cyane, Cimino yanditse anayobora indi filimi yise Heaven's Gate yavugaga ku ntambara yabaye mu 1889-93 yibasiye abatuye mu gace ka Wyoming Johnson ko muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Cimino yanayoboye filimi nka Desperate Hours (1990), yarimo abakinnyi bakomye muri filimi nka Mickey Rourke na Anthony Hopkins.





Ibitekerezo 0