Ni ibirori byatangiye ku wa 22 Ugushyingo 2025, bisozwa ku wa 29 Ugushyingo 2025 muri Kigali Serena Hotel.
Byatangiwemo ibihembo bitandukanye ku bakinnyi ba filime cyangwa abandi bafite aho bahuriye na sinema bitwaye neza kurusha bagenzi babo, mu Rwanda no hanze yarwo.
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Urubyiruko n'Iterambere ry'Ubuhanzi, Umutoni Sandrine, wari uri mu bitabiriye yashimiye abagira uruhare bose mu guteza imbere sinema abasaba gukomeza gukotana.
Ati “Abahanzi, abandika filime mwese turabashimye cyane. Ni ukubera mwebwe turi hano. Turashaka kubasaba gukomeza gukora cyane. Mukomeze mukotane. Turishimira akazi mukora. Turifuza ko ibi bihembo byatera imbaraga ibisekuru bizaza.”
Yongeyeho ati “Icyo navuga, filime irenze kwishimisha ahubwo ifasha mu guhanga urwibutso n’umwihariko ndetse iri hariya mu gufasha mu kuzamura ubukungu. Ni yo mpamvu guverinoma y’u Rwanda iri gushora imari mu buhanzi.”
Yashishikarije abantu bikorera gutera inkunga uruganda rwa sinema ndetse n’imyidagaduro muri rusange.
Umuyobozi mukuru wa Mashariki African Film Festival, Trésor Senga, yavuze ko intego bafite ari imwe gusa ari ukuzamura sinema nyarwanda.
Ati “Icyo tugamije ni ukuzamura sinema nyarwanda, cyangwa nyafurika kugira ngo abakora sinema bavuge inkuru zabo. Uyu muyoboro washyizwemo mu kuzamura abakora sinema. Uyu mwaka twari dufite abashyitsi barenga 2000 baturutse hirya no hino.”
Yanavuze ko kuri iyi nshuro bagize amahirwe yo kongera gukora icyo bise ‘Masharket’.
Iri rikaba ari isoko ryo muri Mashariki rigamije gufasha abantu bakora filime n’abazigurisha. Uyu mwaka kandi muri Mashariki bongeye ku nshuro ya kabiri kugaragaza icyiciro cyiswe ‘Iz’iwacu Category’ cy’abakora filime bo mu Rwanda gusa.
Senga yavuze ko yishimiye kuba uyu mwaka barabashije kujya mu ntara zitandukanye, bari kumwe n’abakinnyi ba filime basuhuza abakunzi babo bakanasabana.
Bamwe mu batwaye ibihembo barimo Benimana Ramadhan wamamaye nka Bamenya, wegukanye igihembo cya People’s Choice Award nyuma yo gutorwa cyane akabona amajwi arenga ibihumbi 80.
Mu ijambo rye ubwo yahabwaga umwanya yavuze ko hari abantu bagiye bamufasha ashimira cyane, avugamo Umuyobozi mukuru wa Mashariki African Film Festival, Trésor Nsenga; Clapton Kibonge, Papa Sava, Killaman, Wayem, Appolinaire Ingabire, Nelly Misago washinze ZACU Entertainment, umuryango we ndetse Nyambo.
Ati “Ndashimira abantu bose. Hari umuntu twahuye nijoro arambwira ngo none se ko bafashe imodoka ya miliyoni 13 Frw, wowe bajya kugutora bakageza kuri miliyoni 16 Frw na Keacpu bakamutora bakageza muri miliyoni zirenga 10 Frw. Njye byari kumbabaza iyo umuntu atwara iyi modoka yaratowe kuri miliyoni 2 Frw. Ndifuza ko mu mwaka utaha twaba duhatanira imodoka zirenga miliyoni 300 Frw, ndetse n’umufana akadutora kuko tugira abafana batadutora.”
Mukayizere Jalia Nelly ukoresha izina rya Kecapu wahize abandi mu kugira amajwi menshi akegukana imodoka yavuze ko atabona amagambo menshi yo kuvuga, ashimira umugabo we Jean Luc Mutabazi.
Ati “Biragoye kubona ibintu byinshi navuga ariko ntabwo nava hano ntashimiye umugabo wanjye. Ntabwo ajya ambangamira mu kazi kanjye ko gutunganya filime no kuzikina. Kuva nabana na we ntabwo yigeze ambangamira mu bijyanye na sinema.”
Yashimiye Bamenya n’abandi bo mu muryango we bagiye bamuba hafi.
Ibi birori byasusurukijwe na Indende Cultural Troupe.
Abegukanye ibihembo;
Iziwacu Category Winners
Iziwacu Best Tv Series
Hurts Harder By Yves Mizero
Izicu Best Web Series
The Devil By Killerman
Iziwacu Best Actress
Antoinette Uwamahoro
Iziwacu Best Actor
Irunga Rongin (Tukowote)
Best Director
Yves Mizero
Iziwacu Life Time Achievement Award Male
Papa Sava yahawe igihembo cy’imyaka 30 amaze muri sinema
Iziwacu Life Time Achievement Award Fimele
Mama Zulu na we yahawe igihembo kubera imyaka myinshi amaze muri sinema
Iziwacu Best Dop
Louis Udahemuka
Iziwacu Best Short Film
My Insight By Dusabimana Israel
Iziwacu Best Make Up
Usanzineza Abdoulkarim (Rambo)
Iziwacu Best Costume Designer
Mutegwaraba Aldha
Iziwacu Best Script Writer
Mutiganda Wa Nkunda
Iziwacu Best Editor
Akimana Olivier
Izicu Best Gaffer
Maniraguha Vicent Afrika
Iziwacu Best Supporting Actor
Uwihoreye Jean Bosco (Ndimbati)
Iziwacu Best Supporting Actress
Kayites Alice (Linda)
Iziwacu Best Upcoming Actress
Mumararungu Joanitha (Eyes)
Iziwacu Best Set Production Designer
Mugwaneza Emmanuel (Sunzu)
Iziwacu Best Visual Effect Film
Incubation By Deus
Iziwacu Best House Media Partner
Chita Magic
Iziwacu Best Sound Engineer
Aboubakar Ngabo Nziza (Abuba)
Iziwacu Best Feature Film
Ibyahishuwe By Niyoyita Roger
Iziwacu Best Upcoming Actor
Mwitende Aboudurkalim (Burikantu)
Abo hanze…
Short Film
Amazeze (Zimbabwe)
Documentaries
Mention: Women's Village
Award: Memories Of Love Returned -Ntare Guma Mbaho Mwine
(Uganda- Usa)
Tv Series
Long Features Fiction
Special Mentions To : Kimote By Hassan Mageye (Uganda)
Best Feature Film Of Mashariki African Film Festival 2025
My Father's Shadow By Akinola Davies Jr (Nigeria/Uk/Ireland)



















Ibitekerezo 0