{Kuwa Kane tariki 25 Ukwakira 2012, umuhanzi Kayitankore Ndjoli, uzwi ku izina rya Kanyombya azasezerana na Umulisa Jeanne imbere y’amategeko ku murenge wa Gikondo.}

Nk’uko Kanyombya yabitangarije IGIHE, umuhango wo gusezerana imbere y’amategeko uzabera ku murenge wa Gikondo saa munani z’amanywa, nyuma y’aho abatibiriye ubwo bukwe bakaziyakirira i Gikondo kuri Tell A vista.

Kanyombya yatangarije IGIHE ko impamvu itumye asezerana n’umufasha we bari basanzwe babana, ari uko yamaze gusobanukirwa ko iyo abantu babanye mu buryo butemewe n’amategeko, ntaho baba batandukaniye n’indaya.

Yakomeje agira ati ”nifuje kwambikana impeta n’umufasha wanjye abantu bose babibona kugira ngo bibabere umucyo.”

Kanyombya avuga ko mu bizaranga uwo munsi, hazaba harimo udushya twinshi, yihereyeho ubwe n’umugore we n'inshuti zose. Avuga kandi ko imyambarire izaba idasanzwe.

Yivugira ko ntawuzicwa n’irungu mu gihe bazaba bafata ifunguro n’ibinyobwa bitandukanye .

Kanyombya yatangaje ko ari kumwe n’abandi bahanzi bamufasha gutegura ubukwe bwe.

Umunyamakuru wa IGIHE avugana na Kanyombya yasanze bari kumwe na Jay Polly mu nama itegura ibyo birori, amufasha kugira ngo icyo gikorwa kizarusheho gususuruka.

Kanyombya agiye gusezerana imbere y’amategeko mu gihe yari asanzwe abana n’umufasha we Umurisa Jeanne basanzwe bafitanye abana babiri n’abandi barera.

{ Andi makuru avugwa mu myidagaduro… }


Umuhanzi Social yinjiye muri “Music Trust Label” ya Bridge Records

Umuhanzi Social na Studio Bridge Records
Umuhanzi Social na Studio Bridge Records

Umwe mu bahanzi bakizamuka witwa Social, yasinye amasezerano muri Studio ya Bridge Records. Uyu muhanzi yari asanzwe amenyerewe muri Studio ya The Zone akorana na Bernard Bagenzi.

Tuganira na Jackross, umuyobozi mukuru wa Studio Bridge Record, uba muri Canada, yabwiye IGIHE ko bari gusinyana n’abahanzi bashya mu muziki nyarwanda ariko bafite impano.

Yagize ati “ubu gahunda duhungiyemo cyane muri iyi minsi ni ugushaka no guhitamo abahanzi bafite impano hose mu gihugu ariko badafite ubushobozi tugakorana nabo amasezerano yo kubafasha kugeze izo mpano zabo kuba kunzi b'umuziki nyarwanda.

Jackross yakomeje avuga ko hari byinshi bari guhindura muri iyo studio by’umwihariko mu kunoza imikorere no guteza imbere abahanzi.

Yavuze kandi ko abahanzi b’ingeri zose bazab a bari muri iyi Label ya Bridge Records kuko ari byo bahugiyemo.

Yagize ati “ntamuhanzi uhejwe kuko hari benshi turi kwigaho uko twakorana, kuko ubundi Label iba igizwe n'abahanzi bazwi basazwe bafite amazina akomeye n'abakizamuka bagafashwa n'abandi babimazemo igihe bityo nabo bakagira imbaraga muri muzika”.

Ubwo twasuraga studio Bridge twasanze hari indirimbo nyinshi nshya z'uyu muhanzi Social ziri kuhatunganyirizwa; tukazazibagezaho muri Top 5 ya IGIHE.

Gusa uyu Social we ntitwabashije kumubona ngo tugire icyo tumubaza.

Kuri ubu abahanzi bamaze gusinya muri “Music Trust Label” ya Bridge Records ni Gisa, Ganza, Young Junior, Niyorick, Dre, Social ndetse n'itsinda ryitwa Smart Boyz.


Danny Nanone yabonywe afashwa gusunika imodoka ye nshya ngo igende

Danny Nanone ari mu modoka abafana bamusunika
Danny Nanone ari mu modoka abafana bamusunika

Ubwo twasangaga umuraperi Danny Nanone mu Murenge wa Gitega, mu gace bita mu Gakinjiro imodokaye yamunaniye, habaye ah’abakunzi be kuko byabaye ngombwa ko bamusunika kugira ngo ahave.

Ni muri iki cyumweru dushoje, ubwo twasangaga Danny Nanone imodoka ye yamunaniye aho byasabaga ko bayisunika kugira ngo ibashe kugenda, nyuma yo kubona ko ntakundi ari buhave yitabaje abakunzi be bari bahagaze bamwitegereza baramusunikira.

Twamubajije impamvu imodokaye ihaguru ari uko bayisunitse n’igihembo ari buhembe abamufashije, adutangariza ko bidasanzwe bimubaho ahubwo ari uko kuri uyu munsi risansi yari yicurutse bityo.

Yagize ati ”ntabwo bisanzwe bimbaho, si ubuswa; mfite urushya rwo gutwara imodoka. Nshimiye aba bansunikiye ariko ibihembo byoooo…. ni abakunzi banjye abandi ni inshuti zanjye”.

Danny Nanone ni umwe mu bahanzi bacye bakiri bato bafite amamodoka yabo hano mu Rwanda. Yayiguze nyuma yo kwitabira amarushanwa ya Primus Guma Guma Super Star ya 2.


Umuhanzi Tuyisenge mu gukangurira Abanyarwanda guhinga neza

Tuyisenge Intore washyize hanze indirimbo ivuga ku buhinzi
Tuyisenge Intore washyize hanze indirimbo ivuga ku buhinzi

Asanzwe amenyerewe mu ndirimbo zishishikariza Abanyarwanda gahunda na politike za Leta. Kuri ubu Tuyisenge yahimbye indirimbo noneho ikangurira abanyarwanda guhinga neza bakoresha ifumbire mva-ruganda n’ubundi buryo bwo kongera umusaruro.

Iyo ndirimbo yitwa Duhinge Neza

Aganira na IGIHE yagize ati “ndi kubashishikariza ko Abanyarwanda tudakwiye guhinga dutegereje imvura gusa ko ahubwo tugomba kumenya ko dushobora no guhinga dukoresheje uburyo bwo kuhira imyaka.

Ndi gushishikariza Abanyarwanda kwirinda kotsa imyaka ahubwo bakegera ibigo by’imari biciriritse bakakamo inguzanyo bikabafasha.”

Mu nyikirizo y’iyi ndirimbo wumva ko Tuyisenge asa nk’inzobere mu by’ubuhinzi.

Tumubajije icyo avuga muri iyi ndirimbo, Tuyisenge yagize ati “Iyi ndirimbo ntangira nerekana uburyo kera mu Rwanda rwo ha mbere Abanyarwanda bahinganga bajugunya imbuto nk’abazikuraho tukabyita kumisha ubu rero nkaba mbabwira ko bidakwiriye tugomba guhinga kijyambere ku murongo duhinga imbuto z’indobanure.

Tumubajije impamvu akunda guhimba indirimbo zijyanye na Politike, Tuyisenge yasubije avuga ko aba ashaka ko abaturage bacengerwa neza na gahunda za leta.

Yagize ati “ahanini ni uko mba nshaka usanga rimwe na rimwe abo mu nzego z’ibanze bagenda bavuga ngo abo hejuru bavuze ariko iyo ubanje ukegera abaturage ukabereka inyungu zabyo barabyumva.

Kuko nzi ko ubuhanzi ari inzira nziza yo kunyuzamo ubutumwa, nahisemo gufata gahunda za leta nkazinyuza mu ndirimbo bituma barushaho kubyumva biboroheye.

Nabonye iyi politike yo guhuza ubutaka bagahinga igihingwa kimwe Abanyarwanda bose ntabwo bayumva kimwe, ni uburyo bwo kubibashishikariza mbereka inyungu zo guhuza ubutaka bagahinga igihingwa kimwe. Abatarumva akamaro ko guhinga bakoresheje ifumbire mva ruganda, nkabereka uburyo ikoreshwa ivangwa n’iy’imborera mu buryo bwo kongera umusaruro.


Jean-Paul Murara yarangije gutunganya album ye nshya “Umushumba Wanjye”

Jean Paul Murara aririimba mu gitaramo
Jean Paul Murara aririimba mu gitaramo

Jean Paul Murara, umuhanzi umenye mu bihangano bihimbaza Imana aratangaza ko Album ye nshya yamaze gutungana kandi ko agiye kuyigeza ku bafana be, mu gihe kitarambiranye.

Murara avuga ko muri iyi minsi ishize yari ahuze kubera impamvu z’akazi.

Murara ariko avuga ko uku kurangiza gutunganya Album ye kweeahuriranye no kubona umujyanama mu buhanzi ku buryo yiteguye kurushaho kwegera abafana be.

Yagize ati “Maze rero iminsi ndimo nshakisha umuntu wambera umujyanama agakurikirana ibihangano byanjye mu gihe nanjye ndi mu bindi nkaba nshimira Imana ko namaze kumubona.

Nyuma y’aho Album audio ye ya kabiri yise “Umushumba Wanjye” irangiye Jean-Paul Murara ashishikajwe cyane no gukora amashusho ya zimwe mu ndirimbo ziyiriho.

Izo ndirimbo azazikorera muri studio ya Bridge Films iri muri Bridge Records akazakorana na Producer benshi bamenyereye mu by’amavideos witwa Gilbert.

Ashimira abakunzi b’ibihangano bye uburyo bagiye bamwereka ukumuba hafi cyane kandi akaba abizeza nawe ko abahishiye byinshi byiza.


Christopher yashyize hanze amashusho y'indirimbo "Uwo Munsi"

Umuhanzi Christopher yashyize hanze amashusho y'indirimbo ye " target="_blank" rel="noopener noreferrer">"Uwo Munsi". Muri iyi ndirimbo Christopher agaragaramo atwaye moto. Agaragara kandi abyina.

Iyi ndirimbo yakorewe muri Kina Music, ikorwa n'abatunganya amashusho barimo Clement Ishimwe, Isaac, Bagenzi Bernard, Boncoeur, Rachid n'abandi.

Uretse iyi Video IGIHE twakiriye amashusho y'indirimbo Buri Buri ya Just Family na Wari Uri he ya Knowless, tukazazibagezaho mu minsi iri imbere.

Twakiriye kandi indirimbo nshya (Audio) ya Knwoless iri mu njyana ya Reggae yitwa "Nzaba Mpari", wakumva HANO.


Dream Boyz bemeje itariki yo kumurikaho Album yabo ya Gatatu

Dream Boyz
Dream Boyz

Tariki ya 9 Ukwakira muri Main Auditorium ya Kaminuza Nkuru y’u Rwanda I Huye, na tariki ya 10 Ukwakira muri Petit Stade i Remera i Kigali, Dream Boyz bazamurika Album yabo ya Gatatu bise “Uzambarize Mama”.

Iyi Album izaba iriho indirimbo nka “Uzambarize Mama”, “Narashatse”, “No One”, “Isezerano”, “Jugu Jugu”, “Sinzahinduka”, “Warambiwe Vuba”, “Mfite Inyota”, “Agahato” na “Nakwanditse ku Mutima”.
Platini yabwiye IGIHE ko abahanzi bazitabira ibi bitaramo bazabatangaza kuri uyu wa Mbere.


Kwinjira muri Hip-Hop kwa Senderi International bifitanye isano n’indirimbo “Uruhinja” ya Ama-G The Black na Gisa

Senderi Internatioanal (ibumoso), Gisa (hejuru-hagati) na Ama-G The Black (ibumoso)
Senderi Internatioanal (ibumoso), Gisa (hejuru-hagati) na Ama-G The Black (ibumoso)

Kuva yava ku izina ry’ababyeyi rya Eric Senderi Nzaramba akiyita “International Hit”, umuhanzi Senderi ahora agaragaraho udushya twinshi. Ubu noneho aratangaza ko ari “umunigga”, izina avuga ko ryamwinjije mu buhanzi bw’uburaperi.

Uyu muhanzi Senderi International Hit avuga ko yinjiye mu buhanzi ahereye ku ndirimbo ye nshya yise “Mu Kibuga”.

Iyi ndirimbo ivuga ku ngingo nyinshi ariko yibanda ku gusobanura ko kuba yinjiye muri Hip-Hop atari uko ari ingegera ahubwo ari uko aje guhindura byinshi muri iyo njyana.

Avuga kandi ko yaje muri Hip-Hop kubera ko iri u njyana zikunzwe mu Rwanda, akavuga ko aje kurushaho kwegera abafana be biganjemo urubyiruko ateganya kurushaho gususurutsa mu bitaramo yita by’amanigga.

Mu kiganiro kirambuye (Interview) Senderi International Hit yagiranye na IGIHE, Senderi usigaye ukoresha amagambo menshi amenyerewe ku rubyiruko rukora Hip-Hop, yavuze ko guhanga iyi ndirimbo hari isano bifitanye n’indirimbo “Uruhinja” ya Ama-G The Black, indirimbo iri kumvikana cyane henshi mu Rwanda. Senderi avuga ko muri iyi ndirimbo yaje asa n’uwuzuza ubutumwa uyu muhanzi yatanze.

Yagize ati ”Yaba Jay Polly, yaba P’Fla, aba banigga bose.. Yaba uyu mwana uri kuririmba mushya ufite indirimbo ngo ‘Urarira’ [Ama-G The Black], abo ni abana baririmba neza cyane ndanabakunda, njya mfata umwanya wo kubumva nkumva indirimbo zabo. Nanjye noneho nabwiye uruhinja nti seka, seka, seka… ubwo ni uburyo bwo kunganirana mu muziki. ”

Senderi avuga ko kwinjira muri Hip-Hop kwe atari uguhangana ahubwo ko aje kuzuzanya n’abandi baraperi basanzwe bahanga muri iyo njyana. Agasaba ko bamwakira bakajya banamutumira mu bitaramo byabo kandi bakareka nawe akerekana impano ye bityo akinjira mu kibuga nawe agatera ku mupira.

Yagize ati ”Hano muri Hip-Hop rero mu Rwanda nibwo ninjiyemo bwa mbere ndabasaba kunyakira mu muryango w’abafite izi njyana kugira ngo banyakire, ntabwo nje kubasenya, ntabwo nje kubagira ishyamba bya bimwe njya numva noneho ngo yanahiye, ntabwo rwose ibyo mbijemo. Njyewe ni ukwereka abafana banjye ko nshoboye ko nje gukora izo njyana kugira ngo niba Concert yabaye abanigga ntibansige, tujyane mbakubitire nanjye nta ribi ryanjye. Turi mu kibuga kandi mu kibuga bataka ufite umupira.”

{Reba amashusho ya Senderi aganira na IGIHE:}

Senderi International Hit avuga ko muri Hip-Hop asanzwe yemera umuhanzi B.O.B. na Nicki Minaji, uyu akaba ari we avuga ko yigana mu myambarire. Senderi avuga ko abahanzi b’abaraperi nyarwanda asanzwe abakurikirana agatanga urugero rwa bamwe avuga ashima, aho avuga Jay Polly, P’Fla, Ama-G The Black n’abandi.

Gusa Senderi avuga ko kuza muri Hip-Hop kwe ntaho guhuriye n’uko Jay Polly yavuzweho inkuru z’uko ashobora kugwa biturutse ku kuba aheruka gutuka itangazamakuru.

{ Byakusanyijwe na : } {Gaston Rwaka, Kamanzi Venuste na Richard Irakoze}