{Filimi ni ikintu gikundwa cyane ku isi, ku buryo buri mwaka igira amaserukiramuco menshi ayikorerwaho , nkayo twavuga irya “Berlin mu Budage” , “Venuse mu Butariyani” , na “Mumbai mu Buhinde”, ndetse n’andi menshi cyane, ariko avugwa cyane kandi akitabirwa n’ ibihangange byinshi ni Irya “Canne mu Bufaransa”, riba buri mwaka , ndetse n’ibirori byo guhemba abagize uruhare mu guteza imbere sinema muri
uwo mwaka bibera Hollywood muri Los Anges muri Leta zunze ubumwe za Amerika.}
Nk’uko tubikesha urubuga rwa interineti ruzobereye mu bya filimi rwitwa I.M.D.B (Internet movie data base) zakunzwe n’abantu benshi cyane ku isi.
Reba urutonde rw’uko zikurikirana
1.Filimi yitwa “ The Shawshank redemption”, yasohotse mu 1994.

Yanditswe na: Stephen King
Yayobowe na: Frank Darabont
Yakinwe na : Tim Robins na Morgan Freeman
Yabonye ibihembo (Oscar): yahataniye 7
2.Filimi yitwa “ The Godfather” , igice cya mbere cyasohotse mu 1972

Yanditswe na: Mario Puzzo
Yayobowe na: Francis Ford Coppola
Yakinwe na : Marlon Brando,Al Pacino na James Caan
Yabonye ibihembo (Oscar):3
3.Umwanya wa gatatu wajeho filimi yitwa “ TheGodfather”, igice cya kabiri gisohoka mu 1974.

Yanditswe na: Francis Ford Cappola
Yayobowe na: Francis Ford Cappola
Yakinwe na : Al Pacino na Dane Keaton
Yabonye ibihembo (Oscar):6
4.Umwanya wa kane wajeho filimi yitwa “ Pulp fiction”, yasohotse mu 1994.

Yanditswe na: Quintin Tarantino
Yayobowe na: Quintin Tarantino
Yakinwe na : Jhon Travolta,Samuel L Jackson,Bruce Willis
Yabonye ibihembo (Oscar):1
5.Umwanya wa gatanu ugaragaraho filimi yitwa “ The good, The Bad and The ugly”, yasohotse mu 1966.

Yanditswe na: Luciano Vincenzoni
Yayobowe na: Sergio Leone
Yakinwe na: Clint Eastwood an Eli Warrach
Yabonye ibihembo (Oscar):0
I.M.D.B, niyo iba yashyize ahagaragara uru rutonde ihereye ku majwi abantu baba bahaye filimi mu matora baba bakoresheje muri filimi bahisemo bikurijwe n’umubare w’abantu bagiye kuyireba mu mazu y’imyidagaduro.

Ibitekerezo 0