Empire ni film y’uruhererekane (serie) ikinirwa muri Amerika, igice cyayo cya mbere cyasohotse muri Mutarama 2015 ikaba yerekanwa na Televiziyo ya Fox.

Yakozwe afatanyije na Lee Daniels na Danny Strong. Iyi film yatunganyijwe n’ikigo kizobereye mu bya sinema cyitwa 20TH Century fox .

‘Empire’ yibanda cyane ku muziki, imyidagaduro, ubucuruzi, kwirwanaho, imibanire y’abantu mu muryango n’ibindi byinshi.

Igice cya kabiri cyayo gitegerejwe na benshi kizasohoka ku wa Gatatu tariki ya 23 Nzeri 2015.Ni film yakunzwe cyane cyane n’urubyiruko kuko yiganjemo muzika n’imyidagaduro.

Igice cya mbere cy’iyi film gikubiyemo uduce[episodes] 18,cyakinwe n’abakinnyi b’ibyamamare muri sinema ndetse n’abaririmbyi batandukanye. Abakinnyi b’imena bagaragaye mu gice cya mbere ni Terrence Howard (akina yitwa Lucious Lyon) na Taraji P.Henson ukina nka(Cookie Lyon).

Aba bombi bakina nk’umugabo n’umugore bafite kompanyi yitwa ‘Empire’ itunganya umuziki ikanakora n’ubundi bucuruzi butandukanye.

Mu ncmake iyi film yibanda ku buzima bw’uyu muryango wa Lucious Lyon na Cookie Lyon, uburyo babayeho mu buzima bugoye ariko bakamenya uburyo bwo kubuvamo no kwirwanaho kugeza bateye imbere.

Uyu muryango ufite abahungu batatu aribo Trai Byers (ukina nka Andre Lyon), Jussie Smollett (ukina nka Jamal Lyon) na Bryshere Y.Gray ukina nka(Hakeem Lyon). Abo bahungu bose baharaniraga kuzaragwa ubutunzi bwa Se ndetse buri wese inzozi ze zari ukuyobora iyi kompanyi yitwa ‘Empire’.

Lucious Lyon n’Umugore we Cookie Lyon kubona umukungu ntibyigeze biborohera kuko batangiriye ku mafaranga make cyane. Byageze n’aho binjira mu mwuga wo gucuruza ibiyobyabwenge kugira ngo babeho. Nyuma y’aho bamaze kwinjiza amafaranga make nibwo batangije ‘Empire’ bashoyemo amafaranga yose bari bafite.

Bidatinze bafatiwe muri uwo mwuga wo gucuruza ibiyobyabwenge, umugore yitangira umugabo we abari we bafunga, umugabo asigara arera abana wenyine ari nako akomeza gushyira imbaraga ze zose muri ‘Empire’.

Cookie Lyon yamaze imyaka 17 muri Gereza ntakubonana n’umuryango we, umugabo we ageraho arambirwa kumutegereza ashaka undi mugore aramwibagirwa.

Mu gice cyambere cy’iyi filime berekana uburyo nyuma y’imyaka 17 Cookie Lyon yamaze muri gereza yafunguwe agasanga ibintu byose byarahindutse, asanga kompanyi yari yaratangije n’umugabo we yarageze kure cyane. Yageze mu rugo asanga umugabo we yarazanye undi mugore ndetse n’abana be batakimuha agaciro nk’umubyeyi wabo.

Cookie Lyon afata umwanzuro wo kubihagararamo kigabo kuko yari umugore w’intavogerwa, uzi guhangana no kwihagararaho. Yasabye uwari umugabo we ko nubwo batasubirana agomba kumuha umugabane munini muri Empire.

Mu gice cya mbere kandi berekana uburyo mukeba wa Cookie Lyon n’umugabo we bamurwanyije bakamubera ibamba ariko Cookie Lyon amaherezo yaje kugera ku cyo yifuzaga.

Ibindi byamamare bizagaragara mu gice cya kabiri kizasohoka kuri 23 Nzeri 2015 harimo Alicia Keys, Ludacris, Swiss Beatz, Mariah Carey, Kelly Rowland, Chris Rock, Lenny Kravitz, Pitbull, Don Lemon n’abandi benshi.